RDC: Leta iraburira urubyiruko ruteganya kwishora mu myigaragambyo

Abategetsi muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo batangaje ko bahagaritse imyigaragambyo ya polikiti yari iteganyijwe kuba muriki cyumweru mu murwa mukuru wa Kinshasa. Polisi ya Congo muri iki cyumweru, yatangaje ko imwe mu mpamvu zatumye iyi myigaragambyo ihagarikwa ari impungenge zuko urubyiruko rwegamiye ku ishyaka rya Felix Tchisekedi, rwashoboraga gukozanyaho n’abashyigikiye uwahoze ayoboye icyo gihugu cya Congo ariwe Joseph Kabila.

Uwo mwuka mubi watangiye ubwo urubyiruko rwegamiye ku ishyaka UDPS rya Felix Tchisekedi, rwatangaje ko rushobora gukora imyigaragambyo igamije kwamagana ukwiyamamaza k’uwahoze ari minisitiri w’ubutabera ku mwanya w’umukuru wa sena ya Congo. Ibyo byatumye abo ku ruhande rwa Kabila, nabo batangaza ko bazahita batangira imyigaragambyo nayo igamije gushyigikira uwo mugabo witwa Alexis Thambwe abenshi bazi nk’umunyamabanga wa Kabila.

Ibyo byose rero byatumye umukuru w’igipolisi cya Congo atangaza ko iyo myigaragambyo yose ihagaritswe kandi uwuzayishoramo azahabonera akaga gakomeye. Hashize amezi atandatu perezida Tchisekedi atorewe kuba perezida wa Congo aho yatowe asimbuye Joseph Kabila wari umazeho imyaka 18.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*