RDB yatangiye gutanga amatike y’ubuntu ku bantu bifuza kwitabira igitaramo cya Ne-Yo na Meddy

Kuwa 07 Nzeli 2019 mu I Kigali mu Rwanda mu Rwanda hateganyijwe igitaramo cy’imbaturamugabo kizaririmbwamo n’umuhanzi ukomeye ku isi ‘Shaffer Chimere Smith’ akaba yaramenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya NE-YO, uyu muhanzo wo muri leta zunze ubumwe za amerika ntazaba ari wenyine kuko azaba ari kumwe n’umunyarwanda Ngabo Medard abenshi bazi nka Meddy.

Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB ndetse na VisitRwanda kikaba kizaba mu rwego rwo kwizihiza umunsi ukomeye mu Rwanda wo Kwita Izina uteganyijwe kuwa 06 Nzeli 2019 I kinigi, mu majyaruguru y’u Rwanda. Kwita Izina ni igikorwa ngarukamwaka cyo kwita izina abana bashya b’ingagi baba bavutse kikaba kiba buri mwaka muri pariki y’ibirunga ari naho ingagi zibarizwa.

Kwita Izina kuriyi nshuro rero yaje ifite udushya twinshi kubera ko uretse kuba izitabirwa n’ibihangange ku isi mu mupira w’amaguru nka Tony Adams wakiniye Arsenal, ndetse Luis Van Gaal watoje amakipe akomeye ku isi nka Barca na Man United, izanakorerwamo igitaramo ndetse hakaba haranateguwe amarushwanwa menshi mu mikino itandukanye.

Kuri ubu rero RDB yatangaje ko abantu bashobora gutsindira amatike yo kuzitabira igitaramo cya NE-YO na Meddy, ariko bakayabona babanje gufungura konti ku rubuga rushya rwa RDB rugamije kujya rushakira imirimo abatayifite. Nkuko byagaragaye ku rubuga rwa twitter rwa RDB bakubaza niba waba ukeneye akazi, maze bakakubwira ko bakuzaniye urubuga rushya wabonaho akazi kandi nuramuka ufunguye konti kuri urwo rubuga ushobora no kubona amahirwe yo gutsindira ticket yo mu gitaramo cya NEYO na Meddy.

Urwo rubuga rwiswe kora.rw urujyaho iyo umaze gufunguraho konti bakoherereza ubutumwa bwa email bukubwira ko wafunguyeho konti ndetse wanditsiye na ticket y’icyo gitaramo. Kanda hano niba ushaka gufungura konti kuri kora.rw maze ubone amahirwe yo gutsindira ticket yo kuzareba meddy na NEYO imbonankubone.

RDB yatangiye gutanga amatike y’ubuntu ku bantu bifuza kwitabira igitaramo cya Ne-Yo na Meddy

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*