Rayon Sports yakubiye abakinnyi babo inshuro 16 ku gahimbazamusyi gasanzwe mu gihe basezerera Al Hilal. (Amafoto)

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane rishyira kuwa gatanu ikipe ya rayon sports nibwo yafashe indege iyerekeza mu mujyi wa Omdurman muri Sudan, ni mu rwego rwo kwitabira umukino wo kwishyura muri caf champions league dore ko umukino ubanza wabereye I Kigali, mu Rwanda.

Icyakora abakinnyi b’ikipe ya rayon sports bose bahagurukanye morale idasanzwe dore ko buri wese imvugo ye yari gusezerera al hilal imbere y’abafana bayo muri sudan. Kuwa 11 kanama 2019 nibwo umukino ubanza wari wabereye I Kigali maze biza kurangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Ikipe ya rayon sports ubwo yahagurukaga I Kigali yari yitwaje itsinda ry’abantu 31 bakubiyemo abakinnyi 19, ndetse n’abayobozi.

Icyakora mbere yuko aba basore bafata urugendo bari babanje kuganirizwa n’abayobozi babo by’umwihariko perezida Sadate Munyakazi, wabasabye gusezera al hila ubundi nabo bakamubaza icyo bashaka. Ubu buyobozi bwemeye ko mu gihe baba basezereye al hilal buri mukinnyi azahabwa ibihumbi 400.000 by’ishimwe aya akaba ari inshuro 16, ku mafranga asanzwe atangwa iyo rayon sports yatsinze umukino.

Kuri ubu rayon sports ifite inshingano zitoroshye zo gutsindira al hilal muri sudan cyangwa se bakanganya ibitego biri hejuru ya 1-1, kugira ngo rayon sports ibashe kuba yakomeza. Eric Rutanga ukuriye iyi kipe (kapiteni) yavuze ko kuri bo nk’abakinnyi intego bafite ntayindi uretse gusezerera al hilal ku kibuga cyayo bityo bakagera ku nzozi bafite bose.

📷 funclub.rw

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*