Rayon Sports ikomeje kubona abafatanya bikorwa bashya mu rwego rwo kwiyubakira Stade.

Kuri uyu wa mbere ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon sports bwasinyanye amasezerano na sosiyete icuruza ibikomoka kuri peteroli ‘Gas Oil ltd’ muri cya gikorwa cyo korohereza abafana ba Rayon sports gutera inkunga ikipe yabo babinyujije mubyo bagura buri munsi.

Ayo masezerano y’amezi atandatu avuga ko abafana ba Rayon Sports bashobora kugura essence kuri station ya gas oil aho iri hose mu gihugu bakoresheje ikarita ya MK Card maze hakagira amafaranga ajya kuri konti y’ikipe ya rayon sports. Ayo masezerano yasinyiwe ku kicaro cya Gas Oil kiri ku muhima yari yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo umuyobozi wa Rayon sports Munyakazi Sadate ari nawe muyobozi mukuru wa MK Sky vision yazanye uyu mushinga ndetse na Gasarabwe Alphonse umuyobozi wa Gas Oil.

Impande zombi zumvikanye ko Rayon sports izajya ikangurira abafana bayo kugura ibikomoka kuri peteroli kuri station za Gas Oil bakoresheje Mk Card maze iyo station nayo igahita igenera amafaranga rayon sports kuri buri litiro ya essence igurishijwe muri ubwo buryo. Nubwo hatigeze hatangazwa umubare nyawo w’amafaranga Rayon sports izajya yinjiza kuri buri litiro ariko hari amakuru avuga ko izajya yakira amafaranga 65 kuri litiro.

Gas oil ibaye umufatanyabikorwa wa kabiri muriki gikorwa kuko babanje gusinyana amasezerano na Mogas ltd kuwa 14 Nyakanga 2019. Byatangajwe ko mugihe cy’ukwezi kumwe n’igice gusa bamaranye na Mogas abafana ba rayon sports bahise bayoboka Mogas ku bwinshi bityo bikaba byarafashije n’ikipe kwinjiza.

Sadate yagize ati: “mbere ya Gas oil twakoranaga n’ikigo gifite station eshanu gusa mu gihugu hose, nyamara mu gihe tumaranye abafana ba rayon sports bamaze kugura litiro zirenga ibihumbi 110, hakoreshejwe MK Card. Ukurikije amafaranga baduha kuri buri litiro ubona ko atari macye ndetse ahubwo n’amakarita yabaye macye tugiye kuyongera”.

Ubusanzwe ku masezerano bari bafitanye na Mogas nuko igomba guha rayon sports amafaranga 60 kuri litiro iguriwe kuri mk card bisobanuye ko mu gihe cy’ukwezi n’igice rayon imaranye na mogas rayon imaze kubonamo miliyoni 6.600.000. perezida wa rayon sports kandi yakomeje avuga ko Gas Oil izabongerera inyungu cyane ko yo ifite amashami menshi kandi mu gihugu hafi ya hose.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*