Perezida wa Brazil yanze kumugaragaro inkunga z’abanyaburayi zo kuzimya inkongi muri Amazone.

Abategetsi ba Brazil bavuze ko leta yabo idashobora kwakira inkunga irenga miliyoni 22 z’amadorali yari yatangiwe mu nama y’ibihugu bikize ku isi G7 yaberaga I Biarritz mu gihugu cy’ubufaransa, ayo madorali yari ayo gufasha leta ya brazil mu kuzimya inkongi y’umuriro yibasiye ishyamba rya amazon igice cya brazil.

Perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron yari yamaze kuvuga ko igihe icyaricyo cyose ayo madorali yakoherezwa muri icyo gihugu mu rwego rwo kunganira indege ziri kuzimya umuriro muri iryo shyamba ritanga umwuka ungana na 20% by’uwo abantu bahumeka ku isi. Leta ya Brazil ntiyigeze ivuga impamvu shingiro yo kwanga ayo mafaranga ariko perezida wa Brazil Jair Bolsonaro yashinje perezida Macron w’ubufaransa kugira imitekerereze nk’iya gikoloni ubwo yari ayoboye iyo nama ya G7.

Umukuru w’ibiro bya perezida Bolsonaro yagize ati: “mu by’ukuri turashimira iyo nkunga, ariko ndakeka nanone iyo nkunga ikenewe cyane mu bihugu by’iburayi kugira ngo bongere nabo batere amashyamba mu bihugu byabo”. Uyu mugabo kandi yakomeje avuga ko niba ubufaransa bwarananiwe kuzimya kiliziya yabwo yahiye mukwa kane batashobora kuzimya ishyamba rinini nka amazon.

Yagize ati: “Macron (perezida w’ubufaransa) yananiwe guhangana n’umuriro wibasiye urusengero ruri mu mirage y’isi, ese ni iki agamije kwigisha igihugu cyacu ku bijyanye n’umuriro?” nyamara nubwo brazil yanze iyi nkunga ku ikubitiro minisitiri w’icyo gihugu w’ibidukikije yari yavuze ko bishimiye iyo nkunga ya miliyoni 19 z’amadorali zirimo miliyoni 10 zatanzwe n’ubwongereza ndetse na miliyoni 9 zatanzwe na Canada. Zose zikaba miliyoni 19 z’amapoundi (22 z’amadorali).

Uyu muperezida wa Brazil yari yavuze ko imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri leta ariyo yatangije ndetse ikanakwirakwiza umuriro mu ishyamba igamije ko uwo perezida ashyirwaho igitutu akegura cyangwa akeguzwa, icyo gihe iyo miryango nayo yamushinjaga ko ariwe watumye iryo shyamba rishya kuko ariwe watanze impushya ngo abantu bakoreremo ibikorwa by’iterambere.

Ishyamba rya amazon riherereye muri amerika y’amajyepfo rikaba ariryo shyamba rinini ku isi, kuko rikora ku bihugu 7 birimo: Colombia, Venezuela, Brazil, Peru, Ecuador, Guyana, na Bolivia.

Ni ishyamba rinini cyane ndetse ririmo amoko menshi cyane y’inyamaswa.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*