Perezida Buhari wa Nigeria yihanangirije ba minisitiri kutazongera kumukoraho uko biboneye

Perezida Muhamadu Buhari wa Nigeria yabwiye aba minisitiri bose harimo n’abashyashya kutazongera guhirahira bamukoraho mu buryo bubonetse bwose. Nkuko yabitangaje yavuze inzandiko zose zimusaba gukora inama na perezida zigomba kuzajya zinyuzwa ku muyobozi w’ibiro bye, witwa Abba Kyari.

yagize ati: “mu rwego rwo kunoza imikoranire mu buyobozi mwihangane inzandiko zose mushaka kungezaho mujye muzinyuza ku muyobozi w’ibiro byanjye”. Uyu mwanzuro watunguye benshi ndetse unavugwaho byinshi cyane, ahanini byatewe nuko benshi batumva ububasha bukomeye bwana Abba Kyari, afite kuri perezida ku buryo ikintu cyose kijya kuri perezida kibanza kunyura mu ntoki zuwo mugabo.

Umufasha wa perezida buhari ariwe Aisha Buhari ubwe ari kurutonde rw’abahangayikishijwe n’ubwo bubasha bwahawe umuyobozi w’ibiro bya perezida. Perezida Buhari ubwo yasobanuraga impamvu yo gushyiraho itegeko ryuko ntamuntu uzongera kumukoraho uko abonye, yavuze ko perezida wa repubulika hari icyubahiro aba akwiye ku buryo adakwiye gukorwaho na buri muntu igihe cyose.

Amategeko nkaya ameze nkaya cyami mu bihugu bya afurika, akunda kubaho cyane aho usanga perezida ashyiraho itegeko rimurengera ariko ugasanga abantu benshi barinenga ku buryo bukomeye.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*