Nyuma yo kubona umutoza mushya Rayon Sports yamusabye gutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda

Mu masaha ya saa sita kuri uyu wa gatandatu nibwo ikipe ya rayon sports yatangaje umutoza wayo mushya ndetse atungura benshi kuko aribwo bwa mbere haba igikorwa icyaricyo cyose muri rayon sports kikagirwa ibanga kuburyo Bukomeye.

Byarangiye rero Javier Martinez Espinoza ukomoka mu gihugu cya Mexique ariwe ugizwe umutoza mushya wa Rayon sports aho ubuyobozi bwamusabye kuzatwara ibikombe bibiri birimo icy’amahoro ndetse n’icya shampiona. Rayon sports yaherukaga kugira umutoza mukuru wemewe mukwezi kwa karindwi ubwo yari ifite Roberto oliveira (robertinho) ariko yaje gusezera nyuma gato mukwezi kwa munani aho byavugwaga ko hari ibyo atumvikanaga na rayon sports.

Haje kwitabazwa Kayiranga baptiste waje nk’umutoza w’agateganyo ndetse arinawe wajyanye iyi kipe muri sudan kwishyura umukino wa champions league na al hilal ariko rayon sports iza gusezererwa nyuma yo kunganya 0-0. Nkuko byatangajwe n’umuvugizi w’ikipe Jean Paul Nkurunziza yatangaje ko ubuyobozi bwasabye uyu mutoza gutwara igikombe cy’amahoro nicya shampiona.

Uyu kandi aje gutoza iyi kipe ya rayon sports mu gihe yitegura gutangira umwaka mushya wa shampiona dore ko ari nayo yajyanye igikombe cy’umwaka ushize Jean Paul Nkurunziza yakomeje agira ati: “namara gutwara ibi bikombe uko ari bibiri twamusabye ko agomba kutugeza byibuze mu matsinda ya champions league cyangwa se akaturenza ¼ cya confederation cup”.

Javier Espinoza ufite imyaka 46 gusa akaba nawe yaranakinnye umupira w’amaguru ariko iwabo muri mexique yatangiye umwuga w’ubutoza mu mwaka wa 2012 aho yatangiriye mu makipe y’iwabo. Mu mwaka wa 2016 yatoje ikipe ya carcha yo muri Guatemala, muri 2017 atoza Juventus FC yo muri Nicaragua.

Ubwo yatozaga bwa mbere kumugabane wa afrika yatangiriye mu gihugu cya Uganda mu ikipe ya vipers ikina mu kiciro cya mbere mu mwaka ushize wa 2018.

Nkurunziza yavuze ko babwiye uyu mutoza ko abafana ba rayon sports bakunda umupira mwiza uyunguruye ndetse bamubwira ko agomba gushimisha abafana b’ikipe ndetse ngo bakaba bizeye ko n’ibikombe azabibaha.

Biteganyijwe ko uyu mutoza aza kwerekanwa ku mugaragaro kuri uyu mugoroba wo kuwa gatandatu mu karere ka Ngoma aho iyi kipe iri gukorera umwiherero ndetse ikaba yagombaga gukina umukino wa gicuti na etoile de l’est yo mu karere ka Ngoma.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*