Nyuma y’igihe gito imuguze ikipe ya Barcelona yaba igiye kugurisha Antoine Griezmann

Amakuru aturuka mu gihugu cya espanye aravuga ko ikipe ya FC Barcelona iri gupanga gahunda yo kugurana na PSG maze igatanga Antoine Griezmann ikongeraho n’amafaranga maze nayo igahabwa umukinnyi Neymar wahoze ayikinamo.

Iyi kipe y’I Catalonia yasinyishije Antoine Griezmann mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka nyuma y’igihe kinini imugendaho, nyamara nyuma yaho imuguze kuri ubu biri kuvugwa ko urebye adafite agaciro kanini imbere mu gihe cyose hajemo Neymar kugaruka muri Barcelona. Mu mwaka ushize ikipe ya Barcelona yari yashyizeho abakinnyi barimo Philippe Coutinho, Ousmane Dembele, na Ivan Rakitic kugira ngo ibe yabatanga muri PSG ihabwe Neymar nyamara PSG yo yanze icyo gitekerezo ahubwo ivuga ko yishakira amafaranga idakeneye abakinnyi.

Barca yari ifite igishyika cyo gusinyisha Antoine Griezmann kugeza naho yatangiye kumuvugisha atararangiza amasezerano ye ndetse na Atletico itabizi. Gusa nyuma yo kumuzana ariko ntagire intangiriro nziza za shampiona kuko amaze gutsinda ibitego bitatu gusa mu mikino 9, kuri ubu ndetse ikinyamakuru Le10sport kiremeza ko mu gihe haba harimo kugarura Neymar Barcelona yiteguye kurekura Griezmann akagenda. Ikindi gikomeye kandi kuri Griezmann nuko bivugwa ko umubano we na kizigenza Lionel Messi utameze neza na gato iki nacyo kikaba kimwe mu byatuma byamugora kuguma muri Barcelona.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*