Nyuma ya Dr Congo na Uganda biravugwa ko ebola yaba yageze muri Tanzania.

Ishami rya ONU ryita kubuzima OMS ritangaza ko kugeza ubu leta ya Tanzania ishobora kuba iri guhisha amakuru y’abantu bakekwa ko banduye ebola ndetse bikaba bivugwa ko hari nuwitabye Imana azize ebola muricyo gihugu.

Nkuko iryo tangazo rya OMS ryakomeje ribivuga ritangaza ko amakuru rifite ariko leta ya Tanzania itarahamya ari uko hari umubare munini w’abantu bamaze kwandura ebola muricyo gihugu ndetse bamwe bakaba baramaze gushyirwa ahantu hihariye kugira ngo bitabweho.

Bivugwa ko kandi abo bantu baherereye mu bice bitandukanye ariko cyane cyane mu mujyi wa Dar es Salaam ari nawo mujyi utuwe kurusha iyindi yose muricyo gihugu.

Umwe mu bakekwa ko binjije ebola muri Tanzania ni umuntu wari uturutse muri Uganda
Ayo makuru ari gusakara mu gihe abategetsi b’ibihugu bitanduka mu burasirazuba bwa afurika ndetse na afurika bose baryamiye amajanja mu gushyiraho ingamba zikomeye zo kwirinda icyo cyorezo kugira ngo kitinjira mu bihugu byabo. Ebola kuva yakongera kwaduka mu gihugu cya congo mukwezi kwa munani 2018, imaze guhitana abasaga ibihumbi 2000 mu barenga ibihumbi 3000 babarurwa ko bamaze kwandura.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*