Nta muntu uzongera kuvunjisha amashilingi ya kenya muri Tanzania. Ese ni ukubera iki?

Leta ya Tanzania yashyizeho itegeko ribuza kuvunja amashilingi ya kenya ku butaka bwa Tanzania ndetse kuri ubu nta n’uwemerewe kwinjiza ishiringi rya kenya muri Tanzania.

Ibi kandi bije nyuma yaho leta ya Kenya ishyiriye ku mugaragaro inoti nshya z’amashilingi ya kenya ibintu leta yavuze ko bikozwe mu buryo bwo kurwanya ihererekanya ry’inoti zitemewe. Mu ibaruwa yanashyizwe hanze n’urwego rw’imari muri Tanzania yavugaga ko banki nkuru ya kenya yabamenyesheje ko yasohoye inoti nshya.

Ibi rero bikaba byatumye banki ya Tanzania ihagarika ivunjisha ry’amashilingi ya Tanzania ku mashilingi ya kenya.

Bisobanuye ko umuntu uri muri Tanzania afite inote zishaje za kenya agomba kuzijyana muri kenya kuzihinduzayo kuko muri Tanzania kuri ubu atabona aho azivunjisha.

Mu cyumweru gishize banki nkuru ya kenya nibwo yatangaje ko yashyize hanze inoti nshya ndetse inavuga ko yakuye ku isoko inoti y’amashilingi 1000.

Hari umubare munini w’abantu bari muri Tanzania bavuze ko leta ya Tanzania yagakwiye kuborohereza ku buryo bwo kugira ngo badahomba ahanini bitewe nuko ari umwanzuro uje wihuse kandi ukaba uri kugira ingaruka ku mafaranga yabo.

Bakomeza bavuga ko bakwiye kumenyesha abaturage bose kuko abatazi ibyabaye bashobora kuzahomba ku rwego rwo hejuru.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*