Nkuko byagiye bisabwa na benshi leta yemeye kwimurira ibigo bimwe mu ntara.

Nkuko byatangajwe na minisitiri w’ibikorwa remezo bwana Gatete claver ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 30 Nyakanga, yavuze ko leta y’u Rwanda igiye kwimurira ibigo bimwe bigashyirwa mu yindi mijyi yunganira leta kugira ngo biyifashe mu kwihutisha iterambere ry’iyo mijyi ndetse no kunoza servisi z’ibyo bigo.

Izi ni impaka zari zimaze igihe zigwaho n’abantu benshi bakemeza ko bidakwiye ko ibigo byose bya leta naza minisiteri bijyanwa I Kigali kandi bavuga ko bashaka kuzamura imijyi yo mu ntara nayo ikajya ku rwego rw’umujyi wa Kigali. Ni impaka zatangiye kumvikana cyane guhera mu mwaka wa 2013 ubwo ikicaro cya kaminuza y’u Rwanda cyavanwaga mu mujyi wa huye cyari kimazemo imyaka myinshi kikajyanwa I Kigali ibintu benshi bavuze ko byahise bisubiza inyuma umujyi wa huye ku buryo bugaragarira buri wese.

Kuri ubu rero leta yisubiyeho ndetse yubahiriza ibyifuzo bya benshi. Umujyi wa huye byemejwe ko uzoherezwamo ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi RAB, inama y’igihugu y’amashuri makuru na za kaminuza HEC ndetse n’ishami ry’ubushakashatsi mu kigo gishinzwe ubushakashatsi n’iterambere mu byerekeye inganda NIRDA. Sibyo gusa kandi kuko I huye hanashyizwe inteko nyarwanda y’umuco n’ururimi RALC, ikigo cya leta gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro n’imyuga WDA, ikigo cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda ndetse n’ishami rya kaminuza y’u Rwanda.

Tugiye mu mujyi wa muhanga hazoherezwa ikigo cy’igihugu cy’amahugurwa mu by’imicungire y’abakozi n’umutungo RMI, ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA. Mu mujyi wa nyagatare ho hazakomeza kuba ishami rya kaminuza y’u Rwanda gusa. Mu mujyi wa musanze hoherejwe komisiyo y’igihugu y’itorero NIC, komisiyo y’igihugu y’ubwiyunge NURC, komisiyo yo gusezerera ingabo ndetse no kubasubiza mu buzima busanzwe ndetse n’ishami rya kaminuza y’u Rwanda.

Mu mujyi wa rusizi hashyizwe ishami rya kaminuza y’u Rwanda, mu gihe mu karere ka karongi hashyizwe ikigo cy’igihugu gishinzwe ingororamuco. Mu karere ka ngororero ho hashyizwe ikigo gishinzwe amashyamba. Aganira n’itangazamakuru kandi minisitiri Claver gatete yavuze ko kwimura ibi bigo bagiye bashingira kuri servisi ibyo bigo bitanga ndetse naho bihuriye n’imijyi byimuriwemo ibi rero bakaba batangaje ko bizafasha n’ibindi bice kugera ku iterambere.

Gatete Claver yakomeje avuga ko kwimura ibi bigo bizafasha kunoza imitangire ya servisi zo muri ibi bigo ndetse bikazanagabanya amafaranga leta yatangaga cyane cyane mu nyubako ndetse n’ayahabwaga abakozi bava I Kigali bajya aho ibyo bikorwa nyakuri biri. Yakomeje avuga ko ubu hari gukorwa isuzuma kugira ngo hamenywe ibikenewe kugira ngo ibi bigo byimurwe ku buryo guhera mukwezi kwa 12 uyu mwaka ibigo bimwe bizatangira kwimuka.

Kwimura ibigo bimwe bikavanwa mu mujyi wa Kigali bikajyanwa mu yindi mijyi ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu iheruka kuba bikaba bigamije guteza imbere imijyi yunganira Kigali. Uyu mwanzuro kandi wo kwimura ibi bigo bikajyanwa mu yindi mijyi wemejwe n’inama y’abaminisitiri yabaye kuwa mbere tariki ya 29 kanama ikaba yari iyobowe na perezida wa repubulika Paul Kagame.

Umujyi wa huye wihariye ibigo byinshi usanzwe n’ubundi ufite ibikorwa remezo bihagije ku buryo bitazagorana kwakira ibi bigo dore ko bimwe muribyo na mbere byahoze bikorera muri uyu mujyi.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*