Ni ukubera iki abirabura kuri ubu basigaye babyiganira kwihinduza uruhu?

Mu gihe cy’ubukoloni rimwe uwari umusirikare w’umwirabura wakomokaga muri kameruni ubwo yari ari ku karasisi hamwe n’abasirikare b’ubudage bikaba byari mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi, yasabye ko bamusiga amarangi bityo bikaba byamufasha gusa n’abo basirikare b’ubudage dore ko we yari umwirabura ari mu bazungu gusa.

Icyakora ibyo yakoze ntibyamuhiriye 100% imiterere y’amaso ye ndetse n’iminwa byaramutamaje ariko nanone bitungura cyane umuyobozi mu ngabo z’ubudage wari ushinzwe gucunga ako karasisi. Icyakora kugeza n’ubu uwo musirikare ntawigeze amureba nabi kubera ko ibyo yabikoze bisa n’uburyo bwo kwitabara ndetse no kubaho.

Kuri uyu munsi rero ibintu byahinduye isura kubera ko kuri ubu abirabura benshi basigaye barwanira kwihinduza uruhu ariko ahanini bitari mu kwitabara ahubwo bigaterwa no kwitesha agaciro.

Abahanga bemeza ko abirabura benshi baba bafite ingingimira yo kumva ko bari hasi y’ubundi bwoko ndetse bakumva ko bagomba kugira indi mibereho itandukanye niyo bafite ubu, baba bifuza kubaho kimwe nubundi bwoko batekereza ko buri hejuru y’ubwoko ahanini bw’abazungu. Ibintu bibiri byabaye ku bwoko bw’abirabura birimo ubucakara ndetse n’ubukoloni byatumye basigarana amateka agiye atandukanye n’ayandi ku isi nzima.

Aba bazungu baza kwibasira abirabura ntibigeze bafata ubutaka gusa ahubwo bafashe n’imitekerereze y’abirabura barayoza ndetse bituma igihe cyose cy’imyaka ishize abirabura bakomeza kumva ikintu kiza cyose arigiturutse mu bazungu.

Kuva icyo gihe umubare munini w’abirabura wahise utangira kumva ko ugomba kubaho nk’abazungu ndetse bakomeza kwisanisha n’abazungu mu buryo bugiye butandukanye.

Kuri iki gihe uhereye ku mivugire, imyambarire, imigendere, imirire, imikorere ndetse n’ubundi buzima bwose muri rusange buri gihe usanga abirabura benshi bashaka kubikora nk’abazungu kabone nubwo baba batazi icyo bisobanura.

Dufashe nk’urugero rumwe rw’imyambarire usanga yemwe n’abantu bagakwiye kuba bafite imyumvire iteye imbere ahanini bitewe n’amashuli bize nabo ubwabo bagendera muri uwo mujyo.

Ntibizagutungure nubona umuntu w’umugabo cyangwa w’umugore usa nkaho ateye imbere ariko ukabona yambaye igikote cyo kwifubika ku zuba ry’igikatu ariko nanone wakurikirana ugasanga agamije kujyanisha atitaye ngo ese ibyo bintu byambarwa ryari.

Ugasanga umuntu yabonye abazungu bambaye igikote cy’imbeho mu rubura nawe akazagihaha ukabona aracyambaye ku zuba ryo muri afurika kubera ko gusa yakibonye kuri television umuzungu acyambaye.

Nyuma y’ibyo byose ariko hajeho ikindi cya rurangiza ndetse cyaje kubabaza abantu benshi byageze naho abirabura benshi basigaye bumva ko uruhu rwabo rubatesha agaciro ndetse haza no kwaduka imiti ndetse n’amavuta afasha abantu kwitukuza bityo bikabafasha kugira uruhu rutari urwirabura ariko nanone mu by’ukuri ntiruba arurw’abazungu.

Umwirabura wamenyekanye cyane ku bijyanye no kwitukuza ni ikirangirire mu muziki nyakwigendera Michael Jackson. Yihinduje uruhu kugira ngo gusa ase n’abazungu ndetse abikora atitaye ku byago by’ubuzima azahuriramo nabyo dore ko yaje no kwanduriramo kanseri y’uruhu yaje no kumuhitana.

Nyamara icyababaje abantu nuko ubwo Jackson bamubazaga icyatumye ahindura uruhu yasubije ko buri muntu agira amahitamo bityo nawe aribyo yahisemo kandi ntawukwiye kubimurenganyiriza.
Kuri ubu rero usanga guhera ku mitekerereze, imikorere, imisengere ndetse n’ibindi byose ibibera abirabura nibiba byaturutse mu bazungu. Imico igiye itandukanye yamaze kujya mu mibereho y’abirabura nyamara wakurikirana neza ugasanga ntamumaro n’umwe bibafitiye bitari ukubatesha umwanya gusa.

Imico itandukanye irimo nko gushirika isoni ku bana bato bikitwa uburenganzira ndetse n’ubwisanzure, imyambarire idahwitse bikitwa ibigezweho, gushyigikira ababana bahuje ibitsina ibitarigeze bibaho mumico y’abirabura, gushyigikira gatanya bikitwa uburenganzira bwa buri wese ndetse kuba ba nyamwigendaho ibi byose ni ibintu byadutse bizanywe n’abazungu ariko mu by’ukuri ntakintu byigeze bifasha abirabura mu iterambere ahubwo byabafashije koza ubwonko bwabo burundu.

Nyamara nta narimwe wasanga abo bazungu bashobora kuzana amashuri akomeye yigisha nk’ikoranabuhanga mu bintu bitandukanye kuko ryatangiye kuza aho ubushinwa butangiye kwinjirira muri afurika. Gusa buri mwirabura wese akwiye kumenya ko ubwirabura atari ibara gusa ahubwo umuzi munini ushamikiyeho amateka akomeye kandi ushinze ahantu kure.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*