Ni iyihe mpamvu nyakuri yatumye Mukura isezerera umutoza wayo hashize amezi atatu gusa ayisinyiye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2019 nibwo hasakaye amakuru avuga ko ikipe ya Mukura imaze gusezerera uwari umutoza wayo mukuru Olivier Ovambe Mathurin, nyamara uyu mugabo yari amaze amezi atatu gusa asinyiye gutoza iyi kipe y’I huye nk’umutoza wayo mukuru.

Icyakora abantu benshi ntibigeze bamenya impamvu nyakuri itumye uyu mutoza asezererwa rugikubita dore ko aribwo shampiona y’u Rwanda igitangira kuko hamaze gukinwa imikino itatu yonyine. Amakuru dukesha urubuga rwa internet rw’ikipe ya Mukura aravuga ko uyu mugabo ukomoka muri Cameroon ariko ufite ubwenegihugu bw’ubutaliyani yasezerewe n’ikipe ya Mukura bitewe n’imyitwarire mibi yagaragaje ubwo Mukura yakinaga na sunrise ndetse n’andi makuru anyuranye iyi kipe yagiye ishakisha kuri uyu mugabo.

Olivier Ovambe yari amaze iminsi umunani ahagaritswe na Mukura by’agateganyo azira imyitwarire idahwitse yagaragaje ku mukino wa kabiri wa shampiona ikipe ya Mukura yari yahuyemo na Sunrise, Ovambe yinjiye mu kibuga atabyemerewe ndetse arenga no ku mabwiriza yose y’abasifuzi yatumye icyo gihe ahita ahabwa ikarita itukura. Nyuma y’ibi umunyamabanga mukuru wa Mukura victory sports bwana Siboyintore Theodate yasobanuye ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwakomeje andi makuru ajyanye n’imyitwarire mibi n’umwuka mubi wari uri mu ikipe bagahita bafata umwanzuro wo kumusezerera.

Siboyintore yagize ati: “twamusezereye binyuze mu ibaruwa twamuhaye, twagerageje gushaka andi makuru ndetse nyuma duhura nawe. Hari ibyo tutumvikanye bijyanye n’imikorere ndetse n’imyitwarire dufata umwanzuro wo kumuhagarika”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Mukura VS igiye gukomeza gutozwa n’umutoza wari umwungirije ariwe Tony Hernandez kugeza igihe ubuyobozi buzafatira umwanzuro mushya ku bijyanye n’umutoza.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*