Musore dore ibintu 7 wakwibandaho mugihe wasohokanye umukobwa ukunda

Iyo ukunze umuntu uba wifuza kumumenya birambuye ,hari uburyo bwinshi wabikoramo no kuba wamujyana ahantu mugasangira ni bumwe muri ubwo. Iyo ujyiye gusohokana umukobwa bwa mbere aba ari ikibazo ,uba ufite ubwoba utazi ukuntu wiyumva,wibaza icyo kuvuga, uko uri bwitware n’ibindi byinshi .

Wigira ikibazo kuko uyu munsi Pamakio News ,twagukusanyirije hamwe amategeko 7 y’ingenzi ugomba gukurikiza igihe usoshokanye n’umukobwa bwa mbere.

Gerageza uvuge icyo ushaka

Ushobora kwibaza uti ‘’ni gute namubwira icyo nshaka bwa mbere ? Ni byo byiza kuko iyo ukomeje guca hirya no hino umukobwa abona nta gahunda ufite agatangira kugufata uko utari,biba byiza iyo uvuze icyo ushaka bwa mbere.

Wisiganira kwishyura

Iyo ari ubwa mbere kandi ukaba ari wowe wamutumiye biba byiza iyo udasiganiye kwishyura cyangwa ngo umureke yiyishyurire.Gusohokana umukobwa ntibivuze kumujyana ahantu hahenze,mushobora no kuba mwasangira jus cyangwa ikawa ni ibintu byoroshye,bidahenze kandi byagufasha kuba wamumenya birambuye ,nta n’ubwo byagusaba kwiba bank kugira ngo ibyo ubigereho. Nakubwira ko agiye kwiyishyurira mwangire umwereke ko ubishoboye.

Wikoresha amaboko yawe cyane.

Aha turi kuvuga ko wasohokanye umukobwa bwa mbere, hari igihe aba ari gutekereza ko wamusohokanye hari ikindi ugamije cyane cyane kuba mwaryamana. Biba byiza rero iyo wasohokany umukobwa bwa mbere kugerageza kutamukoraho,ushobora gutekereza ko kumukoraho bimwereka ko umwitayeho gusa si ko biri.

Injira mu kiganiro

Abasore batekereza ko abakobwa bakunda abasore bacecetse gusa baribeshya cyane, kuko abakobwa bakunda umuntu bicara bakaganira bari mu murongo umwe. Kwicara ucecetse uvuga ijambo rimwe ugaceceka ntabwo abakobwa babikunda, niba ugira usoni birumvikana gusa nabwo gerageza ushake icyo muganira cyangwa igishobora kugufasha ku buryo uwo muri kumwe aticwa n’irungu.

Bigire bigufi

Niba wasohokanye n’umukobwa bwa mbere, wibigira ibintu birebire cyane ngo mumarane amasaha menshi. Mwifata amasaha atatu cyangwa ane mwicaye muganira. Niba wasohokanye n’umukobwa bwa mbere ni byiza mumaranye isaha imwe n’igice kugira ngo asigarane amatsiko bityo atahe yifuza ko mwazongera kubonana ntabwo ari ngombwa kubigira birebire ngo birambirane.

Winywa inzoga

Ushobora kwibaza uti kubera iki se? Tekereza unyweye izoga ugatangira gusinda nyuma y’iminota 30 mwicaye? ni ikibazo gikomeye,uba ufite n’amahirwe menshi yo kuba wacikwa ukavuga ibitajyanye ugasebera imbere y’uwo mwasohokanye. Ikindi abakobwa ntabwo bakunda umuntu unywa inzoga nyinshi ,niba unywa inzoga uzazinywe bwa kabiri cyangwa bwa gatatu.

Hitamo amasaha yo ku manywa.

Ni ubwa mbere usohokanye umukobwa wishimira,bikore ku manywa kuko icyo bigamije ni ukugira ngo mumenyane birambuye, kubaka umubano ndetse n’icyizere ntabwo hakenewe wamatara y’umutuku n’indabyo zitatse ahantu hose aba ari ibintu byoroshye kandi biba byiza iyo aho mwasohokaniye ari hafi y’iwabo.

Ngibyo ibintu 7 ugomba gukurikiza igihe usohokanye umukobwa bwa mbere. Bizagufasha kuba byaguha amahirwe yo gusohokana na we bwa kabiri.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*