MUSANZE: Abaturage 11 bishwe n’abantu bataramenyekana bari bitwaje intwaro.

Kuri uyu wa gatanu ahagana saa tatu z’ijoro abantu bataramenyekana bitwaje intwaro bigabye mu ngo z’abaturage mu mirenge ya kinigi na musanze maze bica abaturage bagera kuri 11.

Inkuru dukesha kigalitoday ivuga ko ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka kaguhu mu murenge wa Kinigi ndetse no mu ga santere kitwa Kajagari mu kagari ka kabazungu mu murenge wa musanze. Muri utu duce twombi aba bagizi ba nabi bivugwa ko bahishe abaturage bagera kuri 11 bakoresheje intwaro zitandukanye zirimo iza gakondo ndetse n’imbunda.

Nkuko bamwe mu baturage bahaye amakuru kigalitoday batangaje ko nko mu murenge wa kinigi hari urugo bishemo umusaza ndetse n’abahungu be babiri. Kugeza ubu biravugwa ko abantu 11 aribo bamaze kumenyekana ko bapfuye ariko hakaba hari n’abakomeretse ndetse bakaba bahise bajyanwa kwa muganga ku bigo nderabuzima bitandukanye biri hafi aho.

Kugeza ubu abagize uruhare muri ubu bwicanyi bari guhigishwa uruhindu n’inzego zibishinzwe. Kugeza ubu inkuru y’ubu bwicanyi yamaze kwemezwa n’umwe mu bayobozi b’ako gace ariko akaba atigeze yifuza gutangaza byinshi. Mu magambo ye yagize ati: “nibyo koko abantu bishwe, ariko biracyakurikiranwa n’inzego zishinzwe umutekano”.

Turacyari kubashakira byinshi kuriyi nkuru, turagenda tubyongeramo….

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*