Muburyo butunguranye perezida Trump yavuze ko agiye kwimuka kuko aho atuye afashwe nabi.

Perezida Donald Trump wa leta zunze ubumwe za amerika nawe ubwe yemeje ko atakiri umuturage wo muri leta ya New York.

Ni ibintu byari byabanje gutangazwa n’ibinyamakuru binyuranye birimo nka New York Times ariko nyuma nyir’ubwite ariwe Donald Trump aza kubyemeza kuri uyu wa kane, abinyujije kurubuga rwe rwa twitter dore ko akunda kuyikoresha cyane.

Kuri ubu uyu muherwe uyobora leta zunze ubumwe za amerika yatangaje ko yiyemeje gutura muburyo bwa burundu mumujyi wa palm beach muri leta ya Florida uyu ukaba ari n’umujyi umenyerewe guturwamo n’ibikomerezwa bizwi cyane ku isi. Trump yanditse yemeza ko yafashwe nabi cyane n’abayobozi mu nzego za politiki z’umujyi wa new York na leta ubwayo kandi ngo yahatangaga imisoro ibarirwa muri za miliyoni z’amadorali buri mwaka.

Icyakora uyu yirinze gutangaza umubare wa nyawo w’iyo misoro atanga dore ko ntaho yigeze yandika uko ingana. Guverineri wa leta ya new York nawe ntiyigeze agaragaza ko ahangayikishijwe n’iyimuka rya Donald Trump, kubera ubwo yandikaga kurukuta rwe rwa facebook yavuze ko Donald Trump bamukize ndetse ko nta n’imisoro bigaragara ko yahishyuye.

Gusa abenshi batangaza ko kuba Trump yimukiye muri Florida bishobora kuba byatewe n’imisoro mikeya yaho akaba ariyo akurikiyeyo.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*