Mu myaka 10 gusa umubare w’abafite umubyibuho ukabije uzikuba hafi kabiri. Ese n’ukubera iki?

Nkuko byasohotse mu bushakashatsi buherutse kujya ahagaragara bwavugaga ko umubare w’abana babarirwa mu cyiciro cy’abafite umubyibuho ukabije ushobora kuziyongera mu myaka 10 iri imbere ndetse kizaba ari ikibazo cyugarije abashinzwe ubuzima ku isi hose.

Muri ubu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo mpuzamahanga gishyira imbaraga mukurwanya mubyibuho ukabije bwavuze ko imibare y’abana bari mu cyiciro cy’abafite ubumyibuho ukabije uzakandagira kuri miliyoni 250 mu mwaka wa 2030, mu gihe kuri ubu babarirwa kuri miliyoni 150 ubariye ku mibare ihari ubu y’abo bana.

Icyo kigo mpuzamahanga kivuga ko ubwiyongere bw’ibicuruzwa ry’ibiryo bihiye ndetse n’ibipfundikiye (junk food) bizwiho kuba bifite intungamubiri nkeya, ibi rero ngo biri kugira uruhare mu kwiyongera k’umubyibuho ukabije ku isi. Indi ngingo bagarutseho niyuko leta z’ibihugu zimeze nkaho zidashyira imbaraga mu kurwanya iki kibazo, ndetse no guhagarika icuruzwa ry’ibyo biribwa bisa nkaho bitari ku rwego rwo guha abantu imibereho myiza.

Ubu bushakashatsi by’umwihariko bwemeje ko ibihugu birimo nka afurika y’epfo ndetse n’ubushinwa aribyo bishobora kuziyongeramo umubare munini w’abana bafite umubyibuho ukabije cyane.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*