Mu minsi ya vuba amashanyarazi azaba ahendutse kuri buri munyarwanda ndetse n’ahatagera insinga za REG

Ikigo gikwirakwiza amshanyarazi aturutse ku mirasire y’izuba cyitwa NOTS cyatangaje ko mu gihe cya vuba abanyarwanda batuye kure y’imiyoboro y’amashanyarazi bazabona umuriro w’amashanyarazi ku giciro gito cyane.

Iki gitekerezo cya sosiyete ya NOTS Solar Lamps Ltd. Kigaragaza ko buri munyarwanda azaba kwishyura amafaranga y’u Rwanda 525 buri cyumweru maze yamara kwishyura igiciro cyose cy’ibikoresho azaba yahawe agasigara acana umuriro uturuka ku zuba ku buntu nta bundi bwishyu asabwa.

Iyi sosiyete kandi ikomeza ivuga ko ifite gahunda umuriro w’amshanyarazi aturuka ku zuba ku giciro gito kurusha ibindi byose byabayeho, ivuga ko iteganya kugeza uwo muriro ku miryango y’abanyarwanda barenga ibihumbi 900.000 aho bazabwa ikiswe NOTS Mutimax solar system (MSS) ikazaba ihagaze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 52,500 azajya yishyurwa mu byiciro dore ko abaturage bazabihabwa ku mwenda maze bakajya bishyura amafaranga 525 ku cyumweru kugeza ashizemo.

Nkuko byakomeje bitangazwa, iyi sosiyete nimara kubona uburenganzira n’ibyangombwa byo gutangira gukorera mu Rwanda izahita itangiza ikicaro cyayo mu mujyi wa Kigali ari naho ibyo bikoresho bizajya bikorerwa, nyuma yuko bamaze gutangira kandi bazatangirira ibikorwa by’igerageza mu turere dutatu two mu ntara y’amajyaruguru aritwo gicumbi na rulindo ndetse na bugesera yo mu burasirazuba.

Byatangajwe ko uru ruganda ruzatangizwa I Kigali ruzaba ruhagaze miliyoni 70 z’amadorali ya amerika. Uyu mushinga wa NOTS mu Rwanda ni kimwe mu byo iyi sosiyete iteganya byo kugeza umuriro w’amashanyarazi aturuka ku zuba ku baturage ba afurika bagera kuri miliyoni 125 mu mwaka wa 2025.

Umuyobozi wa NOTS ari nawe wayishinze, bwana Bart Hartman avuga ko yatekereje uyu mushinga nyuma yo gukopera gahunda ya bayi bayi nyakatsi “bye bye nyakatsi” ikaba yarigamije guca inzu za nyakatsi no gutuza abanyarwanda mu nzu nziza.

Bwana Bart Hartman (ibumoso) asobanurira perezida Kagame uwo mushinga

Bwana Hartman rero ahereye kuri iyi gahunda avuga ko nawe yahise atekereza gushyiraho gahunda ya bayi bayi agatadowa “bye bye agatadowa”iyi nayo rero ikaba ari gahunda igamije guca amatara akoresha peteroli ahubwo abanyarwanda bagakoresha umuriro w’amashanyarazi aturutse ku mirasire y’izuba.

Mu kwezi kwa cumi 2015 nibwo bwana Hartman yagejeje uyu mushinga we kuri perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse nawe aza kuwemera ndetse amubwira ko agomba kuwushyiramo imbaraga kuko ari mwiza.

Bwana Hartman avuga ko n’ubundi amafaranga buri munyarwanda azajya yishyura adatandukanye cyane nayo atanga agura peteroli cyangwa buji bityo ko nubundi bizorohera buri wese gutunga aya mashanyarazi.

Bivugwa yuko ibi bikoresho bizahabwa buri muntu bizaba bifite ubushobozi bwo gucana amatara atatu mu gihe cy’amasaha 6, radio mu gihe cy’amasaha 6 ndetse ukanacaginga telephone mu gihe cy’amasaha ane, ibi byose ukaba wabikora mbere yuko wongera gukenera imirasire y’izuba.

Bwana Hartman kandi yakomeje avuga ko ubu buryo bwizewe, buhendutse, bukora neza kandi bukaba burambye. Iyi sosiyete ya NOTS ikaba irimo gusobanura neza uyu mushinga mu nama y’ikoranabuhanga iri kubera I Kigali.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*