Mu minsi micye Facebook igiye guhinduka kuburyo haribyo tutazongera kuyibonaho. Ese byaba ari ibiki?

Urubuga rwa facebook rwateye ikirenge mucya Instagram ndetse rutangaza ko mu minsi iri imbere nta muntu uzongera kubona umubare w’abantu bakunze (likes) ibyo washyize kurukuta rwawe.

Impamvu ikomeye yo kuzana izi mpinduka ngo ni ukugira ngo bagabanye akababaro (mental disorder/stress) abantu bagira mugihe bashyizeho ifoto ariko ntizikundwe nk’izabandi. Iyi gahunda izatangirira mu gihugu cya Australia ndetse bikaba biteganyijwe ko itangira kugeragezwa muricyo gihugu kuri uyu wa gatanu. Uru rubuga rukunzwe ku isi rwafashe iyi ngingo nyuma yaho abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe, bemeje ko gukomeza kureba iyi mibare ya za likes ku ma posts y’abandi bishobora gutera ibibazo bikomeye abantu mu gihe izabo zitigeze zibona ama likes menshi cyane.

Kuriyi ngingo umuntu azajya abasha kureba umubare w’abantu bakunze ifoto zabo ariko ntibazajya babasha kureba umubare w’abakunze ifoto z’abandi. Umuntu ku giti cye niwe uzajya wimenyera umubare wa za likes yabonye kuri posts ze. Ibi rero byari biherutse gukorwa n’urubuga rwa Instagram n’ubundi nabyo bikaba byaratangiriye muri Australia nk’uburyo bw’igerageza byazamara gukora neza bikazagezwa n’ahandi hose ku isi. Umuvugizi wa facebook yatangarije ikinyamakuru daily mail dukesha iyi nkuru ko bakoze ibi mu rwego rwo gutuma abakiliya babo bagumana ubuzima bwiza.

Yagize ati: “twabikoze kugira ngo abantu nibagira icyo bashyira ku rubuga rwabo bajye bumva batuje aho guhora batera akajisho kuri za likes ngo bagereranye n’izabandi. Uzaba ufite ubushobozi bwo kureba abakunze amafoto yawe ariko abandi ntibazashobora kubibona ni kimwe nuko nawe utazashobora kubona likes z’abandi”. Tuzatangirira mu magerageza muri Australia nyuma dukore ubusesenguzi turebe niba byagezwa ku isi hose.

Ibi bije nyuma y’amezi macye Instagram nayo itangiye guhisha likes, ariko bikaba kuri biri kugeragerezwa muri Australia na Canada kugira ngo nibigenda neza bizagezwe n’ahandi hose ku isi. Instagram ivuga ko yakuyeho kugaragaza ibya likes kugira ngo igabanye icyakwitwa nk’igitutu ku bayikoresha ndetse abantu batuze mu mitwe yabo.

Instagram nuku imeze mu bihugu bya Australia na Canada ntiwabona likes z’umuntu.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*