Mu gihe gito Whatsapp na Instagram zizaba zahinduriwe amazina.

Izi mbuga nkoranyambaga zisanzwe zifitwe mu biganza na facebook ziri mu zikoreshwa cyane kurusha izindi ku isi ariko nkuko byatangajwe mu minsi micye whatsapp na Instagram zizaba zahinduriwe amazina.

Icyakora nubwo bizahindurirwa amazina ntabwo bizajya kure cyane y’amazina bisanganywe. Ubuyobozi bw’ikigo facebook inc. bwatangaje ko nka Instagram izaahinduka ‘instagram from facebook’ ndetse na whatsapp ikitwa ‘whatsapp from facebook’. Twabibutsako nubwo facebook ariyo iyobora izi mbuga ebyiri siyo yazikoze ahubwo yaraziguze.

Bwa mbere yabanje kugura Instagram mu mwaka wa 2012, ndetse bidatinze muri 2014 ihita igura na whatsapp icyakora ntiyigeze izihindurira amazina kuko buri yose yagumanye izina ryayo. Impamvu facebook yashyizeho izi mpinduka ni ukugira ngo yerekane neza ko izi mbuga zose ari imitungo ya facebook inc.

Muminsi micye iri imbere abantu bose bakoresha Instagram na whatsapp bazatangira kujya babona ijambo facebook kubirango by’izo programu zose. Umuvugizi wa facebook mu magambo ye yagize ati: “turashaka kuvanaho urujijo tukerekana ko yaba serivisi n’ibindi bikorwa byose bya ziriya apps ari ibya facebook”.

Icyakora burya impinduka ziragora ninayo mpamvu abantu benshi banditse ku rubuga rwa twitter bagaragaza ko batishimiye izi mpinduka. Kuva facebook yagura whatsapp na Instagram yagiye ikora impinduka nyinshi zitandukanye bamwe ugasanga babishima ndetse abandi bakabigaya. Ku ntangiriro Instagram igikorwa yari ifite uburyo bwo gushyiraho amafoto gusa bikarangirira aho.

Ariko facebook ikimara kuyigura hashyizweho uburyo bushya nko gukoresha amatora (survey/poll) ndetse hashyirwaho n’amashusho (video).
Kuri whatsapp naho ntibarekeye aho bakozeho impinduka nyinshi dore ko kugeza ubu bamaze kurema uburyo bukoreshwa n’abacuruzi mu rwego rwo korohereza abacuruza kumenyekanisha ibikorwa byabo kuri whatsapp.

Mu minsi iri imbere whatsapp nayo ishobora kuzahabwa ubushobozi nkubwa facebook ikajya ikwirakwiza amakuru ku bantu benshi icyarimwe.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*