Mu gihe cya vuba ikipe ya Real Madrid izahindura ibara ryayo ry’umweru ryari rimazeho igihe.

Biravugwa ko mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/2021ikipe ya Real Madrid izava ku ibara ryayo ryari rimazeho imyaka yayo yose maze ikarihindura.

Hafi imyaka yayo yose iyi kipe yabayeho yajyaga yambara umweru mu gihe yakiniye murugo, gusa kuri ubu bisa naho bigiye guhinduka mu gihe cya vuba. Aya makuru yasabagiye nyuma yaho urubuga rwo mu budage rwitwa Real Total rwanditse ruvuga ko Adidas isanzwe ikorera imyenda iyi kipe kuri ubu yatangiye gukora imyenda Real Madrid izakinisha izaba irimo imirongo y’ibara ry’urusamagwe.

Iyi myenda mishya ya real madrid bivugwa ko n’ubundi izaba yiganjemo ibara ry’umweru ariko hakazamo n’irindi bara rya pink. Mu gihe imyenda Real madrid izajya ikinana yasohotse izaba ikoze mu ibara rya pink ndetse n’utundi turongo tumanutse ku maboko.

Real madrid ije yiyongera ku ikipe ya PSG nayo yamaze guhindura ibara ryayo aho yavuye ku bururu bwijimye yambaraga ikajya ku mweru, ariko byose biterwa n’abaterankunga izi kipe ziba zifite.

PSG nayo yamaze guhindura ibara ryayo.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*