Mu gihe cya vuba Divayi ikundwa na benshi ishobora gutangira gukorerwa mu Rwanda.

Leta y’u Rwanda niy’ubudage ziyemeje gutangira gukora amagerageza atandukanye ku gihingwa cy’umuzabibu gisanzwe gitanga iyo divayi kugira ngo harebwe niba mu minsi micye yajya ikorerwa mu Rwanda mu rwego rwo kugabanya igiciro cyayitangagwaho iturutse hanze.

Ni imwe mu ngingo yaganiriweho ubwo leta y’u Rwanda n’iy’ubudage zasinyaga amasezerano y’ubufatanye binyuze muri Rhenanie Palatinat imwe mu ntara z’ubudage zisanzwe zifitanye umubano wihariye n’uturere twinshi two mu Rwanda. Ni amasezerano yashyizweho umukono na minisitiri w’ubuhinzi mu Rwanda Gerardine Mukeshimana ndetse na minisitiri w’ubukungu wa Rhenanie Palatinat Dr. Volken Wissing.

Nkuko byatangajwe na minisitiri Mukeshimana yavuze ko aya masezerano ahanini azibanda ku buhinzi by’umwihariko ku kugerageza igihingwa cy’umuzabibu mu Rwanda. Nta gihe cyatangajwe ibikubiye muri ayo masezerano bizatangirira gushyirwa mu bikorwa ndetse n’ingengo y’imari uko ingana ntibyatangajwe. Dr Volken we yatangaje ko ayo masezerano hakubiyemo no kongera ubumenyi ku bahinzi mu rwego rwo kuba bakora ubushakashatsi bafatanyije.

Divayi ikomoka mu muzabibu ifite isoko rikomeye ku isi hose ndetse no mu Rwanda ikaba ihafite isoko kandi ikaba ihagera iri ku giciro cyo hejuru. Igihe cyose mu Rwanda hatangira guhingwa imizabibu yaba ari inzira nziza yo gutangira gukora divayi ikorewe mu Rwanda bityo bikaba byagabanya amafranga yatangwaga ku kuyitumiza.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*