Mu buryo butunguranye umuhanzi Kidumu yabujijwe kuzongera kuririmbira mu Rwanda.

Umuhanzi mpuzamahanga ukomoka mu Burundi, Nimbona Jean Pierre wamenyekanye cyane nka Kidumu yamaze gutangaza ko yabujijwe kuzongera gukoreshereza ibitaramo ku butaka bw’u Rwanda ku mpamvu nawe avuga ko atamenye.

Ubwo yaganiraga na BBC, Kidumu yatangaje ko yabonye itangazo rimumenyesha ko atazaririmba mu gitaramo gikomeye cyane cya Kigali Jazz Junction giteganyijwe kuba kuwa 27 nzeli 2019. Muriki gitaramo Kidumu yari kuzaririmbana na Johnny Drille wo muri Nigeria ndetse n’abandi bo mu Rwanda, nyamara ngo yatunguwe cyane nuko yamenyeshejwe ko atacyemerewe kuririmba muri icyo gitaramo.

Ubwo yabazwaga impamvu nyamukuru yatumye abuzwa kuririmba muri Kigali jazz junction Kidumu yagize ati: “nta mpamvu nimwe bambwiye, abateguye igitaramo bambwiye ko ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwababwiye ko ntemerewe kujya muricyo gitaramo”. Kidumu yakomeje avuga ko igihe yaririmbiye mu Rwanda ntakibazo na kimwe yigeze agira ndetse ntanicyo yigeze ateza ndetse yanakomeje avuga ko no ku itariki 06 yari ari mu Rwanda ntakibazo na kimwe yagize.

Ibi nibyo yatangarije abakunzi be nyuma yo guhagarikwa kuririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction

Kidumu wamaze kwandika izina mu karere k’ibiyaga bigari amaze imyaka irenga 20 aririmbira mu bihugu bitandukanye birimo nu Rwanda cyane ko binagoranye ko umwaka washira adakoreshereje igitaramo mu Rwanda, nyamara igihe cyose yakoreshereje ibitaramo nta na rimwe yigeze ateza impagarara cyangwa ngo hagire n’ikindi kibazo kiba. Abajijwe kuribi yavuze ko mu Rwanda ahafata nko mu rugo, yagize ati: “mu Rwanda njyayo nkugiye mu rugo, nta visa bajya bambaza, nta ruhushya urwo arirwo rwose, ikintu bambaza ni aho nduhukira gusa ubundi nkikomereza”.

Iri niryo Tangazo Kigali jazz junction yasohoye rihagarika Kidumu

Abateguye Kigali jazz junction arinabo bari batumiye kidumu batangaje ko kugeza nanubu bataramenya impamvu nyamukuru kidumu yabujijwe kuririmbira mu Rwanda ariko ko bakiri kwinginga ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ngo budohore abe yazaririmba.

Ubwo kidumu yabazwaga ko haraho yaba ahuriye na politiki yavuze ko havugwa byinshi ariko ko ntaho ahuriye nabyo bitewe nuko ataba mu Rwanda cyangwa mu Burundi ahubwo we yibera muri kenya ndetse ko ntagikorwa na kimwe cya politiki akora, ku bigendanye n’umutekano yatangaje ko nta bushobozi afite bwo kubangamira umutekano w’umuntu uwariwe wese. Kidumu yaherukaga mu Rwanda kuwa 06 Nzeli 2019 ku munsi wo kwita izina.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*