Minisitiri Nduhungirehe yahakanye amakuru avuga ko ingabo z’u Rwanda zaba ziri DR Congo.

Nyuma y’ibitero bikomeye ingabo za repubulika ya demokarasi ya Congo zimaze iminsi zigaba ku mitwe yitwaje intwari muri congo, byaje no guhitana umuyobozi wa FDLR, kuri ubu u Rwanda rwahakanye amakuru yavugaga ko ibyo bitero ingabo za Congo ziri kubifashwamo n’iz’u Rwanda.

Kuri uyu umuvugizi w’ingabo za Congo muri kivu ya ruguru major Ndjike Kaiko yemeje iby’urupfu rwa Sylvestre Mudacumura wayoboraga FDLR ndetse bakomeza bavuga ko banahitanye bamwe mubari kumwe na Mudacumura. Nyuma yiyo nkuru hatangiye gusohoka amakuru yavugaga koi zo ngabo za Congo zaba ziri gufashwa n’iz’u Rwanda muri ibyo bitero bikomeye.
Nyamara siko bimeze nkuko byatangajwe n’umunyabanga wa leta y’u Rwanda muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga bwana Olivier Nduhungirehe, yavuze ko mu bihe byashize hari ibikorwa bitandukanye (operations) ingabo z’u Rwanda zahuriragamo n’iza Congo bigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro. Ariko ubu nta ngabo na zimwe z’u Rwanda ziri muri Congo ahubwo ibikorwa biri kuba ni kubushake bwa Congo ku giti cyayo. Yagize ati: “hari ubushake bwa congo ubwayo, gusa turacyafatanya mu bikorwa bisanzwe nko guhana amakuru n’ibindi”.

“ingabo z’u Rwanda ntabwo ziri muri Congo, ayo makuru siyo kuko ingabo za Congo nizo zatangaje ko zamwishe” ibi bitero byahitanye Mudacumura ni bimwe mubyo leta ya Congo imaze igihe ikora kuko mu kwezi kwa 7 ubwo perezida Tchisekedi yasuraga intara ya Ituri yavuze ko hari ibitero biri gukorwa bigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa kubutaka bwa Congo.

Amb. Nduhungirehe kandi yakomeje avuga ko urupfu rwa Mudacumura ari inkuru nziza ku baturage ba Congo ndetse n’ab’u Rwanda. Yakomeje kandi yemeza ko u Rwanda ruzakomeza gufasha ubutegetsi bwa Congo muburyo bushoboka bwose kugira ngo bakomeze guhashya imitwe yitwaje intwaro. Ibi bikorwa byo guhashya imitwe y’inyeshyamba ibarizwa kubutaka bwa Congo ni imwe mu myanzuro yafashwe hagati y’u Rwanda, Congo na angola mu nama yahuje abakuru b’ibyo bihugu byombi mu kwezi kwa gatanu I Kinshasa.

Amakuru aturuka muri Congo avuga ko uretse Mudacumura hari n’abandi basirikare bakoranaga nawe bapfuye harimo nka col. Sixbert Soso, col. Serge na major Gaspard warindaga Mudacumura, bivugwa abandi bantu 15 bari kumwe nabo batawe muri yombi ari bazima.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*