MENYA N’IBI:Ibi nibyo biribwa 4 byagufasha kugira uruhu rwo mu maso rutoshye

Kera tukiri bato, twagiraga ibiribwa twajugunyaga kubera ko tutabikunda cyangwa kuko twabihaze gusa ubu ubwo twakuze ntabwo tukibijugunya cyangwa ngo tubyangize kubera ko tubikoresha mu kwita ku ruhu rwacu. Mu nzu zacu tugira ibiribwa tuba dufite mu rugo bishobora gukoreshwa mu bundi buryo uretse kuba byaribwa hari n’ubundi byakoreshwamo.

Ibiribwa bikoreshwa mu kwita ku ruhu rwacu rwo mu maso nibyo byiza cyane ugereranije n’imiti kubera ko byo biba ari umwimerere.
Uyu munsi Pamakio News yabateguriye ibiribwa 4 ushobora gukoresha maze ukagira uruhu rutoshye.

UBUKI

Mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi biba byiza ukoresheje ubuki mu kwita ku ruhu rwo mu maso,uti se nabigenza nte? Fata ubuki ubushyshye bufatane ubundi uburambike ku isura yawe uburekereho maze ukarabe nyuma y’iminota 15.Ubuki burinda imyanda,bugasukura ndetse bukanoroshya uruhu rwo mu maso. Biba byiza kurushaho iyo ukarabye n’amazi y’akazuyaze

INKERI

Twese dukunda inkeri, inkeri ziraryoha ndetse zinafite intungamubiri nyinshi dusanga muri yawurute(yahourt) ndetse biba na byiza kuzirya hari andi mafunguro utegereje cyangwa uri kuganira n’inshuti gusa zishobora no kugira uruhare rukomeye mu kugufahsa kwita ku ruhu rwawe. Inkeri zikungahaye kuri Vitamin C ndetse zinarinda uruhu gusaza vuba.

Uko wazikoresha: Nomba inkeri 3 ku gasahane ,wongeremo akayiko kamwe k’ubuki maze ubivangavange hanyuma iyo mvange uyisige mu maso,ubirekereho mu gihe cy’iminota 15 cyangwa 20 ubundi ukarabe n’amazi y’akazuyaze.

IMINEKE

Niba ufite uruhu rufite amavuta menshi ukaba warabuze icyagufasha, igisubizo ni iki.
Imineke ikungahaye kuri vitamin C na E ndetse inoroshya umubiri. Imineke kandi irakamura maze uruhu rwari rufite amavuta menshi rugatoha. Uretse gukamura kandi imineke yoroshya ubwoko bwose bw’uruhu

Uko wayikoresha: Nomba umuneke umwe(ushyiremo ubuki niba ubishaka) ubundi uwisige ,ubirekereho iminota 10 ubundi ukarabe amazi y’akazuyaze.

AMAGI

Niba ushaka uruhu rwiza kugira ngo urwiteho byaba byiza ukoresheje amagi mu kurwitaho, ushobora gukoresha igi ryose cyangwa ugakoresha umuhondo waryo gusa. Igi ryose ryafasha mu gukamura uruhu rwawe no kurworoshya mu gihe umuhondo waryo wafasha kurukomeza ndetse n kwegeranya utwenge tw’uruhu.

Uko wabigenza: Kubita amagi ubundi uyasige ku ruhu rwawe mu gihe kingana n’iminota 10 ubundi ukarabe n’amazi y’akazuyaze. Cyangwa ukoreshe umuhondo w’igi ,wufate uwisige nawo uwurekereho mu minota 10 ubundi ukarabe.

Ibi ni ubikoresha uzagira uruhu rwiza wifuza, ni Byiza kubikoresha mu buryo bigombwa kugira ngo hatagira izindi ngaruka ziba zikaba zakangiza uruhu rwawe.
Bikoreshe maze ugire uruhu rutoshye.

Tera inkunga ubwanditsi bwacu utanga igitekerezo kuri iyi nkuru, uyisangiza n’abandi.

VIDEO WAREBA | MENYA UMUGABO UDASANZWE UFITE AMASURA ABIRI

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*