Menya byinshi ku mushinga mugari ugamije guca burundu ibinyabiziga byangiza ikirere mu Rwanda

Mu minsi ya vuba biteganyijwe ko mu Rwanda ibinyabiziga byose bikoresha ibikomoka kuri peteroli bizaba byamaze gucika mu gihugu, ahanini hagamijwe gahunda yo kugabanya ibyangiza ikirere. Bivugwa moto n’amamodoka asanzwe amenyerewe gukoreshwa mu gihugu akoresha lisansi (essence) na mazutu ariko bikavugwa ko bene ibyo binyabiziga byangiza ikirere ku rugero rwo hejuru akaba arinayo mpamvu zigiye gusimbuzwa izikoresha umuriro w’amashanyarazi.

Ubwo perezida Kagame yavugaga kuri iyi ngingo we ubwo yarabihamije ndetse avuga ko n’umushinga watangiye kwigwaho.
Perezida Kagame yagize ati: “tugomba kureba uburyo dusimbuza ibyo mukoresha ubu (ibinyabiziga), turasaba cyane cyane abatwara za moto kuzadufasha umunsi uwo mushinga uzaba watangiye gushyirwa mu bikorwa”.

Umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imikorere RURA bwana Nyirishema Patrick nawe yemeje neza ibyo perezida Kagame yavuze ndetse avuga ko ari mu rwego guteza imbere ubutwazi bukoranye ikoranabuhanga.

Yagize ati: “ibyo perezida wa repubulika yatangaje ni ikimenyetso gihishura gahunda irimo gukorwa ubu. Turi kushaka uburyo tugomba guhindura tugakoresha moto zikoresha amashanyarazi. Umushinga wamaze kunozwa ndetse urenda no guhsyirwa kumugaragaro kugeza ubu turi muri gahunda y’igenzura gusa kugira ngo tuwemeze burundu ko ntakibazo na kimwe ufite”.

Abagenzi ndetse n’abatwara moto bamwe na bamwe bavuze ko izi moto zikoresha amashanyarazi ari uburyo bugiye guhindura imikorere mu banyarwanda. Nka bamwe mu bamotari bavuga ko umunsi hazaza moto zikoresha umuriro gusa bizaborohereza akazi kubera bizagabanya umwanya n’amafaranga bataga bajya kumenesha amavuta buri cyumweru ndetse n’ibindi bigendanye no kunywa kw’ikinyabiziga.

Kugeza mu mihanda ya Kigali hari kubarirwa moto 10 gusa zikoresha umuriro ariko bikavugwa ko hari gukorwa izindi zigera kuri 600 zizasohoka ku nshuro ya mbere. Kugeza byemezwa ko moto zikoresha umuriro zihendutse ugereranyijwe n’izisanzwe.

Moto ikoresha amashanyarazi ihagaze agaciro k’ amadorali 1300 (aya angana na 1,170,000 y’amanyarwanda) mu gihe moto isanzwe ikoresha ibikomoka kuri peteroli igura asaga amadorali 1600 (angana n’amanyarwanda 1,440,000).

Isoko ryo gutwara abantu kuri moto ku mugabane wa afurika bavuga ko rigenda ryaguka cyane kuburyo ubu ribarirewa agaciro ka miliyari 4 z’amadorali kuva mumyaka micye cyane ishize. Byageze naho ibigo bikomeye ku isi mu gutwara abantu nka Uber na Bolt biza gushoramo imari, ibi bikaba ari ibigo bifasha mu guhuza abagenzi n’abashoferi kugihe.

Ikigo Ampersand kuri ubu nicyo cyabimburiye ibindi mu gutangira gukora moto zikoresha amasharazi mu Rwanda kikaba cyaratangiriye ku modoka zimwe na zimwe ndetse n’ibikoreshwa mu kuzishyiramo umuriro (charging systems).

Aba batangiye kwiga kuri uyu mushinga kuva mu mwaka ushize wa 2018 ndetse bakaba bavuga ko banahawe uburenganzira na guerinoma y’u Rwanda ndetse ko ibintu byose biri kugenda neza, nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’icyo kigo bwana Josh Whale.

Ibi bijee nyuma y’indi mishinga myinshi ya leta y’u Rwanda igamije kubaka umujyi wa Kigali uzira umwanda no guhumana yaba ku rwego rwa afurika ndetse no ku isi hose, byatangiye cyane cyane muri 2008 ubwo leta y’u Rwanda yacaga burundu ikoreshwa ry’amashashi bapfunyikamo.

Mu mwaka wa 2018 kandi leta y’u Rwanda nabwo yashyizeho itegeko rikumira ikoreshwa ry’ibikoresho bya plastike bikoreshwa rimwe (usage unique/ single use) akensi bigaragara mu gufunga amazi yo mu nganda.

Kugeza ubua ariko abatwara ibinyabiziga bagaragaza impugenge z’uburambe bw’izo moto zikoresha amashanyarazi bakagira ubwoba ko bazakurwa kuzo bari bamenyereye maze bakazanirwa ibintu bitamara kabiri.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*