Menya byinshi ku bukwe bwa Mesut Ozil umukinnyi wambariwe na perezida wa repubulika(AMAFOTO)

Umukinnyi wa Arsenal, Mesut Ozil ubwo yakoraga ubukwe kuri uyu wa gatanu yambariwe na perezida wa Turkiya bwana Recep Tayyip Erdogan, ni ibintu byatangaje abantu benshi kuko bidakunda kubaho.

Mesut Ozil usanzwe unafite inkomoko muri Turkiya ntiyishimiwe na benshi mu gihugu cy’ubudage ubwo mu mwaka ushize, mbere yuko igikombe cy’isi gitangira yashyize hanze amafoto ari kumwe na perezida Erdogan ibintu byateje impagarara cyane ndetse bikaba byaranabaye inkomoko yo gusezera kwa Ozil mu ikipe y’igihugu y’ubudage.

Mesut Ozil ufite inkomoko muri Turkiya

Ozil yavuze ko zimwe mu mpamvu zatumye asezera muriyo kipe ahanini ari ukubera ivangura rishingiye ku ruhu ndetse n’agasuzuguro avuga ko yakorewe n’abadage nyuma yo kujya hanze kwayo mafoto.

Mesut ozil wakoze ubukwe kuri uyu wa gatanu akambarirwa na perezida Erdogan wa Turkiya yashakanye na Amine Gulse wigeze kuba Nyampinga wa Turkiya ndetse ubwo bukwe bukaba bwanabereye muri hotel yo muri Turkiya.

Ozil na Amine batangiye gukundana muri 2017 ndetse bemeranya kuzabana nk’umugore n’umugabo, muri kamena 2018 mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka nibwo Ozil yatangaje ko yasabye perezida Erdogan kuzamwambarira ibintu nanone byongeye guteza impagarara mu gihugu cy’ubudage ndetse bongera no kumurakarira bikomeye.

Ibinyamakuru bitangaza ko bwana Recep Tayyip Erdogan akunda gutaha ubukwe bw’ibyamamare cyane cyane iyo hari amatora yegereje.

Mesut ozil ari kumwe na perezida Erdogan

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*