Meddy yabaye umunyarwanda wambere utumiwe muri Wasafi Festival

Umuhanzi Ngabo Médard Jobert umaze kumenyakana cyane mu muziki nka Meddy, kuri ubu yabaye umunyarwanda wa mbere watumiwe mu bazaririmba Wasafi Festival itegurwa na Wasafi media ya Diamond Platnumz.

Ku rubuga rwa Instagram rwa Wasafi Tv banditse bagaragaza ko uyu muhanzi usanzwe ufitanye umushinga w’indirimbo na Diamond Platnumz ndetse na Mbosso, yiyongereye ku rutonde rw’abategerejwe mu iserukiramuco rya Wasafi.

Iri serukiramuco riteganyijwe kuba guhera ku wa Gatandatu tariki 7 kugeza ku wa 9 Ugushyingo 2019. Ibi bitarmo bizabera ku kibuga cya Posta na Kijitonyama i Dar es Salaam muri Tanzania. Meddy azaririmba ku munsi wa nyuma w’iri serukiramuco.

Muri iri serukiramuco hazaba harimo abandi bahanzi bakomeye nka Wizkid, Tiwa Savage , Ferooz, Sholo Mwamba, TID, Nyandu Tozi, Jux, Proffesor Jay, Young Killer, Chin Beez, Amber Lulu, Gigy Money, Chidi Benz, Ruby, Country Boy, DJ Ommy Crazy, Lava Lava, Mboso, Queen Darleen n’abandi.

Meddy yari aherutse kugaragara mu bitaramo bibiri bikomeye mu Rwanda birimo icyo ‘Kwita Izina’ yahuriyemo na Ne-Yo n’abandi bakomeye mu Rwanda nka Bruce Melodie, Riderman na Charly na Nina.

Wasafi yabitangarije ku rukuta rwabo rwa instagram

https://www.instagram.com/p/B4fVH3NhfST/?igshid=1r8j3c8qha03v

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*