Mani Martin yatunguranye ubwo yajyaga kuri televeziyo yambaye ibirenge

Umuhanzi ukomeye w’umunyarwanda Mani Martin, ukubutse mu gihugu cy’ubuyapani kuri uyu wa 6 yatangaje benshi ubwo yajyaga kuri studio za Radio/TV10 yambaye ibirenge.
Ni mu gihe yari agiye kuricyo gitangazamakuru kugira ngo amurikire abafana be indirimbo ye nshya yise “afurika ndota”.

Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru impamvu yatumye aza yambaye ibirenge mani martin yasubije hari isano bifitanye n’umuco gakondo wa afurika ndetse ahita anabisanisha n’iyo ndirimbo ye nshya. Mani martin yavuze ko impamvu yakoze iyo ndirimbo yabitewe nuko hari abanyafurika benshi badakunda kuba abo ari bo ahubwo bagashaka kwisanisha n’abanyamahanga, anavuga ko icyo ari ikintu kimubabaza mu buzima bwe bwa buri munsi.

Iyi ndirimbo nshya ya mani martin “Africa ndota” ifite umwihariko wuko nta rurimi rw’ikinyarwanda rurimo cyane

Martin yongeyeho ndetse avuga ko hari amagambo menshi akoreshwa mu banyafurika adakwiye ndetse akanamubabaza, yagize ati: “ugasanga umuntu ukora ibintu bye neza bamwita umuzungu cyangwa ngo akora nk’abazungu”. Ibyo Martin yavuze ko ntaho bitandukaniye n’ubukoloni.

Iyi ndirimbo nshya ya mani martin ifite umwihariko wuko nta rurimi rw’ikinyarwanda rurimo cyane kuko harimo ijambo rimwe ry’ikinyarwanda gusa ayandi akaba ari mu cyongereza ndetse n’igiswahili iyi akaba ayikoze mu minsi micye cyane akubutse mu buyapani aho yari amaze iminsi akorera ibitaramo bitandukanye.

Abajijwe niba iyi ndirimbo bitazagorana kugira ngo ikundwe bitewe n’indimi z’amahanga Martin yashubije ko indirimbo kuba iri mu rundi rurimi bitayibuza gukundwa kuko indirimbo ari ururimi rw’amarangamutima kurusha ibindi.

Mani Martin yavuze ko icyo abishingiraho ahanini ari indirimbo yaririmbye ubwo yari ari mu buyapani kuba zari mu Kinyarwanda batacyumva nyamara akajya abona bafashwe n’amarangamutima, bamwe bakanarira bityo avuga ko indirimbo itagombera kuba mururimi wumva kugira ngo uyikunde.

Iyi ndirimbo yanamaze gukorerwa amashusho kandi mu gihe Mani Martin yaherukaga no gusohora indi yakoranye n’itsinda ryo muri Kenya rya ‘Sauti Sol’ yitwa “mapenzi

Reba video “Africa ndota” hano

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*