Lionel Messi yahishuye ko hari abadashaka ko Neymar agaruka muri Barca.

Kapiteni wa Barcelona Lionel Messi yatangaje ko muri iyi kipe hari abantu bamwe badashaka kubona Neymar Junior agaruka muriyi kipe, mu gihe hamaze igihe havugwa amakuru yuko Barcelona iri gukora ibishoboka byose ngo igarure uyu wahoze ayikinira, nyuma yuko babigerageje mukwa 7 bikanga.

Uyu nukinnyi mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Brazil yasohotse muri Barcelona benshi birabatungura ndetse birabababaza cyane icyo gihe yerekeza muri PSG ariwe mukinnyi uhenze kurusha abandi ku isi hari muri 2017. Neymar yasohotse muri Barcelona aguzwe miliyoni 200 z’amapound. Gusa kuri ubu bivugwa ko abayobozi ba Barcelona bamaze iminsi mu biganiro n’abayobozi ba Paris Saint-Germain bareba uburyo uyu munya brazil yagaruka muri Barcelona.

Neymar jr. amaze gutsinda ibitego 51 mu mikino 58 amaze gukinira PSG mumarushanwa yose, nyamara kuri ubu bigaragara ko ibitego gusa bidahagije ngo bamwe muri barca bongere kwifuza Neymar muri Barcelona. Lionel Messi uyoboye abandi muri Barcelona we amaze iminsi agaragaje ko atifuza gukinira indi kipe iyariyo yose itari Barcelona ndetse yemeza ko yifuza gusoreza umupira we muriyi kipe yamureze kuva akiri umwana muto cyane, uyu rero we avuga ko Neymar agarutse byaba aribintu byiza cyane.

Icyakora uyu nubwo yemeza ko we yakwishimira kubona Neymar agarutse anavuga ko bigoranye cyane kumugarura. Akomeza avuga bitewe nuko yagiye bose bakimukeneye ndetse akagenda abatunguye cyane, kuri ubu ngo ninayo mpamvu benshi batari kumva neza igaruka rye ngo hari abatabyifuza. Hari abantu barimo abakinnyi ndetse n’abayobozi batamushaka. Messi akomeza avuga ko ku mpamvu zo mu kibuga Neymar yaba umuntu w’ingenzi mu kugaruka muri barca ariko ngo nanone abadashaka ko agaruka nabo arabumva cyane bitewe n’impamvu zinyuranye.

Byatangajwe ko barca yashakaga Neymar ku ntizanyo maze nyuma y’umwaka umwe ikazishyura miliyoni 153 z’amapound ikamugumana burundu. Aramutse agarutse abantu baba bagize amahirwe yo kongera kubona inyabutatu ya Messi, Suarez na Neymar dore ko benshi bemeza ko aribo bakinnyi beza bakinanye mu mateka y’isi.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*