Lionel Messi yahishuye byinshi ku buzima bwe n’ukuntu yifuje kuva muri barcelona

Ni mu kiganiro yagiranye na radio yo mu mujyi wa Barcelona yitwa RAC 1, muriki kiganiro Lionel Messi yahishuye ko habuze gato ngo mu mwaka wa 2013 ave muri FC Barcelona.

Aganira n’umunyamakuru Messi ugize imyaka 32 yavuze ko muri uwo mwaka wa 2013 ko yumvaga afashwe nabi cyane n’igihugu cya espanye ahanini biturutse ku kuba icyo gihe Messi na se umubyara bari bari gukorwaho iperereza n’ubutabera bw’icyo gihugu ku cyaha cyo kunyereza imisoro.

Messi yagize ati: “Mu by’ukuri icyo gihe nagize igitekerezo cyo kugenda, nabitekereje atari ukubera ikipe yanjye ya Barcelona ahubwo byatewe nuko nashakaga kuva muri espaye gusa. Numvaga ntashaka kuguma hano ukundi”. Yakomeje agira ati: “Imiryango yanjye yari ifunguye ku makipe menshi ariko nta kipe yigeze inyandikira ivuga ko inshaka ngo nyikinire kuko buri wese yari azi ko nifuzaga kuguma hano I Barcelona. Ibi byambayeho byarenze no ku marangamutima ngirira Barca”.

Lionel Messi yageze mu ikipe ya Barcelona akiri umwana cyane, kuko yahise ajyanwa mu ikipe y’abatoya ya la masia. Yatangiye gukinira ikipe y’abakuru ku myaka 16 gusa, kuva ubwo yarazamutse aba umukinnyi w’igihangange dore ko hari n’igice kinini cy’abantu bemeza ko ariwe mukinnyi ukomeye kurusha abandi mu mateka ya football. Kugeza ubu niwe mukinnyi umaze gutsindira Barcelona ibitego byinshi mu mateka yayo (604) ndetse akaba uwa 2 mu bamaze gukina imikino myinshi nyuma ya Xavi Hernandez bakinanye.

Messi kugeza ubu afite amasezerano muri Barcelona azarangira mu mwaka wa 2021, uyu akomeza avuga ko nta gitekerezo afite cyo gusohoka muri Barcelona kuko na nyuma yo gukina azakomereza akazi muriyi kipe. Messi avuga ko ari ibintu yatekereje ko azaguma muri Barca kuva akiri umwana muto kandi kugeza nubu ntakirahinduka. Messi akomeza avuga ko amerewe neza i Barcelona ndetse n’umuryango we ukaba uhishimiye cyane.

Messi kandi yamaganiye kure abavuga ko agira uruhare mu kugura abakinnyi n’abatoza muri barca avuga ko hari ababishinzwe kandi adakorana nabo, uyu kandi yemeje neza ko Neymar yicujije kuva muri barca kuva akimara kuyisohokamo ahanini bitewe n’ibyo bagiye baganira dore ko aba basanzwe ari inshuti magara.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*