Leta y’u Rwanda igiye kwakira impunzi zirenga 500 ziturutse muri Libya.

Leta y’u Rwanda niya Libya ziri mu biganiro byo kureba uburyo byahana impunzi zibarirwa mu Magana kuri ubu zifungiye mu nkambi z’impunzi mu gihugu cya Libya.
Izi mpunzi ni zimwe mu bantu b’abimukira bagerageje kujya kumugabane w’uburayi ariko ntibibakundire ahubwo bagafatwa bagafungirwa mu gihugu cya Libya.

Umuyobozi ushinzwe afurika muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda madamu Diyana Gitera aganira na the new times yavuze ko leta y’u Rwanda kuri ubu iri kuganira n’abafatanyabikorwa ngo bamwe mu bimukira babe bazanwa mu Rwanda.

Yavuze ko ku ntangiriro u Rwanda ruzakira impunzi 500 nka kimwe mu myanzuro perezida Kagame yemeye yo gufata bamwe mu mpunzi zo muri Libya mu mwaka wa 2017. Perezida yagaragaje ubushake bwo kwakira aba bimukira nyuma yaho bigaragajwe ko abanyafurika babarirwa mu bihumbi baturutse mu bihugu bitandukanye bafatiwe ndetse bagafungirwa muri Libya bakaba banabayeho mu buzima bubi cyane.

Benshi muri aba bakaba baragiye bafatwa nyuma yo kunanirwa kwambuka inyanja ya mediterane kugira ngo bajye I burayi.
Nubwo madamu Gitera atigeze asobanura byinshi kuricyo gikorwa yavuze itariki ya nyayo abo bimukira bazaziraho izamenyekana mu minsi ya vuba. Bwa mbere muri uwo mwaka wa 2017 u Rwanda rwari rwavuze ko rufite ubushobozi bwo kwakira abimukira barenga ibihumbi 30.000.

U Rwanda rwinjiye muriki kibazo nyuma y’inkuru zari zimaze gusohoka zivuga ko abimukira b’abanyafurika abenshi baturuka mu bihugu bya afrika y’uburengerazuba bari kugurishwa nk’abacakara mu gihugu cya Libya. Kuri ubu aba bimukira bagiye kwakirwa mu buryo bw’ubutabazi ku bufatanye bwa leta y’u Rwanda, ibigo mpuzamahanga byita ku burenganzira bwa muntu ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Yakomeje avuga ko by’umwihariko iki gikorwa kiri guterwa inkunga n’umuryango wa afurika yunze (AU), umuryango w’ubumwe bw’uburayi (EU), ndetse n’ishami rya ONU ryita ku mpunzi UNHCR. Iki kibazo cyongeye kubyutswa nyuma yuko muri Libya hongeye kwaduka intambara ikomeye.

Umuryango w’abibumbye uvuga ko muri Libya hari abantu barenga ibihumbi bitanu barimo abashaka ubuhungiro ndetse n’abimukira ndetse kugeza ubu abarenga 70% bakaba bakorerwa ihohoterwa ritandukanye. Leta y’u Rwanda imaze imyaka irenga 20 yakira impunzi zivuye mu bice bitandukanye, ndetse igatanga ubufasha butandukanye ifatanya na HCR mu gufasha impunzi kubaho neza.

Bumwe muri ubwo bufasha harimo nko gutanga ubutaka bwo gutuzaho impunzi, gucunga umutekano wo ku nkambi ndetse no kubungabunga imigendekere myiza y’amakambi y’impunzi. Kugeza ubu u Rwanda rufasha impunzi ziri mu gihugu kwiga, kubona imirimo, ndetse no kubona ibindi bintu nkenerwa mu buzima bwabo bwa buri munsi rufasha kandi n’abifuza gutaha bagasubira iwabo mu mahoro.

Inkambi zirimo iya kiziba, gihembe, kigeme, mugombwa, mahama, na nyabiheke zicumbikiye impunzi zibarirwa mu bihumbi abenshi bakaba ari abaturutse mu bihugu bya repubulika ya demokarasi ya kongo n’u Burundi aho ibibazo bya politiki aribyo byatumye bahunga ibihugu byabo.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*