Leta ya tanzania yemeje ko abana bose Diamond afitanye na Zari ari abanya Tanzania buzuye.

Kuri uyu wa 02 Ukwakira 2019 ku munsi w’amavuko w’umuhanzi Diamond Platnumz ari nawo Tanasha Donna yibarukiyeho umwana wa mbere afitanye n’uwo muhanzi ninabwo umwe mu bayobozi muri leta ya Tanzania yatangaje ko abana bose diamond yabyaranye n’umugore we wa mbere Zarinah (Zari) Hassan ari abanya Tanzania.

Minisitiri Ally Mtanda yavuze ko abana babiri ba diamond aribo Tiffah Dangote na Prince Nillan ari abaturage ba Tanzania hatitawe ku magambo yavuzwe na nyina wabo bana ko ari abanya afurika y’epfo. Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ‘wikienda newspaper’ bwana Mtanda yatangaje ko banafite uburenganzira bwo kuba abanya afurika y’epfo cyane ko amategeko ya Tanzania yemerera umuntu wese kuba yatunga ubwenegihugu bubiri.

Ku munsi w’amavuko w’umuhanzi Diamond Platnumz ni nawo munsi Tanasha Donna yibarukiyeho umwana wa mbere bafitanye.

Mu minsi yatambutse nibwo Zari hassan yatangaje ko abana be yabyaranye na Diamond ari abanya afurika y’epfo, uyu muyobozi yagize ati ‘Zari yavugishaga ukuri kuko nubundi niho yibera nabo bana kuba ariho aba rero bivuze ko rwose bagomba no kubona ubwenegihugu bwaho, icyakora nanone no abanya Tanzania kubera se ubabyara akomoka muri Tanzania bisobanuye neza ko bafite ubwenegihugu bubiri cyane ko n’amategeko yacu abyemera neza’.

Ibi kandi byose byanahuriranye n’umunsi ukomeye wuko diamond na tanasha bari bibarutse umwana wabo wa mbere w’umuhungu ndetse uyu muhanzi Diamond Platnumz akaba ari nawo munsi we w’amavuko

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*