Leta ya Amerika ikomeje guhigisha uruhindu abatekamutwe bitwikira ikoranabuhanga

Kugeza ubu abantu basaga 300, bamaze gutabwa muri yombi yaba muri leta zunze ubumwe za Amerika, ndetse no muri Nigeria uru rukaba ari urugambo simusiga rwatangijwe na Amerika rwo guhiga bukware abantu biba abandi amafaranga bifashishije ikoranabuhanga rya none aho akenshi bakunda kwifashisha za emails, maze bakabasha kwiba amafaranga ibigo by’ubucuruzi ndetse n’abantu ku giti cyabo.

Mu gihe cy’amezi ane urwo rugamba rutangiye ubutegetsi muri leta zunze ubumwe za Amerika butangaza ko hamaze gufatwa abantu 281 barimo 167 bafatiwe muri Nigeria ndetse n’abandi 74 bafatiwe muri leta zunze ubumwe za amerika, iyi ikaba ari imibare yashyizwe ahagaragara n’ubutabera bwa amerika.

Si abo gusa kandi kubera hari n’abandi bafatiwe mu biihugu bitandukanye birimo Ghana, Turkiya, Kenya, ubufaransa, Malaysia, Ubuyapani ndetse no mu bwongereza. Muribyo bikorwa kandi byo kubahiga byatumye hatahurwa amadorali angana na miliyoni eshatu zagiye zinyerezwa muri ibyo bikorwa by’ubwambuzi.

Ubutabera bwa America kandi buvuga ko no mu mwaka ushize ibikorwa nk’ibi byatumye abantu basaga 74 batabwa muri yombi ndetse icyo gihe hagaruzwa na miliyoni 2.4 z’amadorali.

Ibikorwa by’ubwambuzi bwifashishije ikoranabuhanga byahombeje abantu benshi ku isi, aho usanga abatekamutwe boherereza umuntu email bakamubeshya ko ari abakire cyangwa se ari abasirikare bari kurugamba batuma mumenyerana cyane kugera naho bagusaba kubaha amafaranga bakagusezeranya kuguha zahabu cyangwa se kuzaguha amadorali.

Hari kandi n’abaza bigize abakobwa kandi bakabeshya abagabo ko babakunze cyangwa se bakavuga ko baba mu nkambi kandi ko basigiwe imitungo myinshi n’imiryango yabo ariko bakaba barabuze uwabafasha kuyigaruza. Ni byinshi cyane bifashisha ariko iyo udasanzwe uri umuhanga biragorana kubacika.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*