KWITA IZINA CONCERT: Perezida Kagame yatunguranye, Ne-yo yongera gushimangira ubuhanga bwe.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07 Nzeli 2019 nibwo u Rwanda rwasozaga ibirori byo kwita izina ku nshuro ya 15, ni ibirori byasojwe n’igitaramo cy’imbaturamugabo cya Muzika, ahanini bitewe n’abahanazi bakitabiriye barimo abamaze kumenyekana ku ruhando rw’isi.

Ni igitaramo cyabereye mu nzu mberabyombi mpuzamahanga ya Kigali Arena iyi ikaba ari imwe mu nzu zibereye ibirori binyuranye nziza ku mugabane wa Africa dore ko inafite ubuziranenge buri ku rwego mpuzamahanga. Iki gitaramo rero cyari cyahurije hamwe abahanzi b’imbonekarimwe barimo icyamamare mpuzamahanga cyo muri America NE-YO, umuhanzi ukomeye w’umunyarwanda Meddy, umubyinnyi wamamaye cyane w’umunyarwanda uba mu bwongereza Sherry Silver, Bruce Melody, Riderman, ndetse n’itsinda rya Charlie na Nina.

Ku ikubitiro iki gitaramo cyabanje kurambirana ahanini bitewe nuko byari biteganyijwe ko gitangira 17:00 (05:00), nyamara bikaza kurangira gitangiye 21:30, dore ko abitabiriye batangiye kwinjizwa 06:00. Kwinjira muriki gitaramo byari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.000, 25000, 10000 ndetse n’ibihumbi 3000 ku banyeshuri. Kimwe mu bintu byatunguranye ndetse bigashimisha abantu benshi nuko perezida wa repubulika Paul Kagame nawe yitabiriye icyo gitaramo ariko bikaba ntanumwe wari ubyiteze.

Igitaramo cyaje gushyira kiratangira maze ibirori bitangizwa na Charlie &Nina baririmba indirimbo zabo zikunzwe cyane zirimo Owooma n’izindi, byageze aho ndetse batumira n’abasore ku rubyiniro barababyinisha karahava, bidatinze hakurikiyemo umuhanzi Bruce Melody maze abantu bose bahita bahaguruka ku buryo bukomeye, Bruce Melody watangiriye ku ndirimbo ye yakunzwe cyane yitwa ‘Kungola’ nawe yongeye kwerekana ko ku rubyiniro atari umuntu woroshye, nyuma ya Melody hakurikiye umuraperi Riderman winjiranye imbaraga ku buryo bukomeye ndetse biza kuba akarusho ubwo yaririmbaga zimwe mu ndirimbo za kera zirimo umwana w’umuhanda. Icyakora riderman yiseguye ku bafana be avuga ko arwaye ariko nanone ko atari kubatenguha, uyu muraperi yanafashe umwanya wo kwibuka umukinnyi wa filme witabye imana ariwe Denis Rwasa.

Nyuma ya Riderman rero ibintu byahinduye isura ubwo umubyinnyi kabuhariwe Sherry Silver yageraga ku rubyiniro maze akabyina kakahava, ni umubyinnyi uzi kubyina injyana zose kugeza nubwo yabyinnye ikinimba abantu bakifata ku munwa. Sherry Silva akimara kuvaho hateyeho Meddy utanejeje abafana be nkuko byari byitezwe dore ko yavuye ku rubyiniro aririmbye indirimbo zitarenga enye mu minota itarenga 15, abantu benshi ntibabyishimiye ndetse bemeza ko meddy yabatengushye.

Abantu benshi ntibabyishimiye ndetse bemeza ko meddy yabatengushye.

Ubwo Meddy yavaga ku rubyiniro ibintu byongeye kubiha kuko byafashe iminota irenga 40 bahindura ibyuma kugira ngo umutumirwa mukuru NE-YO abone kuririmba, icyakora ahagana mu masasita Ne-Yo yashyize aza ku rubyiniro maze akora ku mitima ya benshi ndetse abibagiza ibyo babonye byose buri wese arahaguruka arabyina, indirimbo zitandukanye za ne-yo zaririmbwe zirimo nka Let’s Go, Sex Appeal, So Sick n’izindi ariko biza kuba akarusho ubwo yageraga ku ndirimbo yamamaye cyane yitwa ‘Miss Independent’ abantu bose bafashwe n’amaramgamutima ndetse bayiririmbana.

Bimwe mubyo Neyo yavuze nuko yemeje ko ari ubwa mbere yari aje mu Rwanda ariko hakaba hamutashye ku mutima, yavuze ko yakunze u Rwanda ku buryo budasanzwe ndetse ari ahantu heza buri wese yakwifuza kuba.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*