Kuvukira muri gari ya moshi byatumye ahabwa imyaka 25 yo kuyigendamo ku buntu

Umwaka w’umukobwa wavutse uno munsi muri gari moshi yo mu gihugu cya Ireland yahise yemererwa kugenda muriyo gari ya moshi imyaka 25 atishyura amafaranga y’urugendo.

Kuri uyu wa kane ku isaha ya 15:05 (03:05) nibwo ibyo byabaye ubwo iyo gari moshi yavaga mu mujyi witwa Galway yerekeza mu murwa mukuru w’icyo gihugu Dublin. Kubw’amahirwe iyo gariyamoshi yari irimo umuganga ndetse n’abaforomo babiri ari nabo bafashije uwo mubyeyi kwibaruka.

Iyo gariyamoshi niy’ikigo cyitwa larnlod Eirreann cyo muri icyo gihugu, icyo kigo cyahise gitangaza ko kizatwara uwo mwana kugeza agize imyaka 25 ku buntu biturutse kuburyo yavutse mu buryo budasanzwe kandi bikabera muri gari ya moshi yabo.

Umwe mu bakozi bo muriyo gari yamoshi asobanura uko byagenze, yabwiye radio RTE yo muri Ireland ko yamenye ko hari ikiri kuba aruko yumvise umugore ari gutaka cyane mu bwiherero bwayo. Akimara kumva uwo mugore ari gutaka yasunitse urugi vuba na bwangu arinabwo uwo mugore yahitaga amubwira ko afashwe n’ibise.

Uwo mugore w’umukozi muri gari ya moshi, yahise abimenyesha uwari utwaye gari ya moshi. Umushoferi nibwo yahitaga asaba abagenzi bose ko niba hari umuganga urimo yahita ajya gufasha arinabwo habonekagamo umuganga ukorera muri uwo mujyi wa Galway.

Akimara kujya gufasha yasanze abaforomo babiri bahamutanze ndetse bamaze kumufasha ahita ajya mu bakira urwo ruhinja.
Uwo mubyeyi n’umwana bahise bajyanwa kwa muganga bakigera mu mujyi wa Dublin ndetse kuri bikaba byatangajwe ko bamerewe neza bose.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*