Kuri uyu wa gatanu gusa abantu babiri mu mujyi wa Kigali bariyahuye ku mpamvu zijya gusa.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 06 Nzeli 2019, mu masaha ya saa sita nibwo humvikanye inkuru zavugaga ku mukobwa witwa Hatangimana Scolastique yiyahuriye mu muturirwa wo kwa makuza uherereye mu mujyi rwa gati.

Uyu mukobwa bivugwa ko yiyahuye ahanini bitewe n’umusore yakunze nyamara uwo musore ntahe agaciro urwo rukundo, sibyo gusa kandi kuko uwo mukobwa yanavuze ko gufatwa nabi n’umuryango we nabyo biri mu byatumye yiyahura nkuko byasomwe ku dupapuro twasanzwe mu gasakoshi yari afite. Uwo mukobwa rero nyuma yuko abantu bamubonye azenguruka inshuri hafi eshanu muriyo etage byaje kurangira ahagaze muya kane arinaga nyuma yo kwiyambika agatambaro mu maso.

Inkuru y’uwo mukobwa rero ubwo yabaga mu murenge wa kinyinya mu mujyi wa Kigali naho hari hari kuba indi nkuru nkiyo, kuko umugabo witwa Buhake theogene nawe yari ari kwiyahura n’ubundi mu masaha ya saa tanu z’igitondo, uyu rero nawe bivugwa ko yiyahuye nyuma yuko umugore we yanze ko batera akabariro badakoresheje agakingirizo aho bivugwa ko yari afite agakoko ka sida akaba ari nayo mpamvu yatumaga bakoresha agakingirizo.

Bikaba byavuzwe ko uyu mugabo yiyahuriye mu kagali ka kagugu, Umurenge wa kinyinya akarere ka gasabo. Mu buhamya bwatanzwe n’abaturanyi ba nyakwigendera bakomeje bavugaga ko umugore we yari yaramwangiye gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye bitewe nuko yari arwaye sida. Kugeza ubu urwego rw’ubugenzacyaha RIB ntakintu ruratangaza ku rupfu rw’uwo mugabo aho iperereza rigikomeje.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*