Kugeza nubu ntawuramenya inkomoko y’urupfu rw’umunyeshuri wigaga muri kaminuza y’u Rwanda.

Umurambo w’uyu mwana w’umukobwa witwa Imanishimwe Sandrine wabonywe n’abanyeshuli bagenzi be hafi y’inyubako izwi nka KIST4 iherereye hafi y’amacumbi muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga (CST).

Aba banyeshuri bakaba babonye uyu murambo muri iri joro ryo kuriki cyumweru rishyira kuwa mbere, ubwo abakobwa babiri nabo b’abanyeshuri batahaga basanze uyu murambo mu nzira yerekeza ku macumbi, uyu Sandrine bivugwa ko mbere yari yatashye ubukwe bw’umwalimu bwari bwabereye ku kacyiru.

Sandrine Imanishimwe wigaga ishami ry’ubutabire yasanganywe igikomere ku mutwe ari nayo ntandaro yo gukeka ko yaba yishwe, uyu asanzwe akomoka mu ntara y’amajyepfo mu karere ka huye akaba yari afite imyaka 21 gusa. Kugeza ubu nubwo yasanzwe mu kigo birakekwa ko yaba yiciwe hanze y’ikigo cyangwa se ku ruzitiro rw’ikigo ariko nyuma umurambo we ukaza kwimurwa ugashyirwa mu kigo, igikomere kinini kiri ku mutwe we kiri mu byatumye bikekwa ko yishwe n’abantu bataramenyekana.

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, bwemeje aya makuru binyuze ku muvugizi wayo Modeste Mbabazi, akaba yanavuze ko iperereza ryatangiye mu rwego rwo gutahura abakozi iki cyaha cy’ubunyamaswa. Kugeza ubu hari amakuru avuga ko abantu bagera kuri bane bari gukekwaho iki cyaha ndetse bakaba bamaze no gutabwa muri yombi.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*