Ku nshuro ya 2 leta ya Angola igiye guhuriza hamwe Museveni na Kagame ku kibazo cya Uganda n’u Rwanda

Kuri wa kane w’iki cyumweru biteganyijwe ko I Luanda muri Angola hazateranira inama ku nshuro ya kabiri izahuza inyabune y’ibihugu birimo Uganda, Rwanda, Angolan na Repubulika ya demokarasi ya congo mu rwego rwo gukaza umuhate mu gushakira umuti ikibazo kiri hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Nkuko byaturutse mu nzego z’ubutegetsi mu Rwanda, biteganyijwe ko Uganda n’u Rwanda biteganyijwe ko buri wese azashyira ahagaragara ibyifuzo by’icyakorwa bigendeye ku nzira nziza yatangijwe na perezida wa angola Joao Laurenzo. Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ndetse n’umuryango w’afrika y’uburasirazuba Amb.
Olivier nduhungirehe akaba yabihamirije the new times.

Nduhungirehe yagize ati: “kuri uyu wa kane dufite inama izaduhuriza muri angola turi ibihugu bine, angola yari yashyizeho uburyo bw’ibiganiro ibihugu byombi (Uganda, Rwanda) bishobora guhuriramo bikaganira ibiganiro biganisha ku bwumvikane”.

Mukwezi kwa 7 uyu mwaka leta ya angola yihaye inshingano zo gutorera umuti urambye ibibazo bya Uganda n’u Rwanda ndetse icyo gihe perezida Laurenzo wa angola yiyemeza kuba umuhuza hagati y’ibyo bihugu. U Rwanda rushinja Uganda gucumbikira ndetse no gufasha abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse rukanayishinja kwangiza ubucuruzi bw’u Rwanda ku bushake” Uganda kandi nayo ishinja u Rwanda kohereza intasi ku butaka bwayo ibintu ivuga ko itazihanganira.

Kuwa 12 nyakanga nibwo inama ya mbere nk’iyi yari yabaye kubutumire bwa perezida Laurenzo icyo gihe yitabirwa na Felix Tchisekedi wa DRCongo, Paul Kagame w’u Rwanda ndetse Yoweri Museveni wa Uganda. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu perezida wa Angola Joao Laurenzo, Tchisekedi wa DRC na Kagame w’u Rwanda bari basinye amasezerano y’ubufatanye by’umwihariko mu kubungabunga umutekano mu karere ndetse biyemeza gucogoza imitwe y’inyeshyamba yayogoje aka karere.

Icyegeranyo cyasohotse mu mpera z’umwaka ushize wa 2018 cyakozwe n’impuguke z’umuryango w’abibumbye cyerekanye ko inyeshyamba zirwanya leta y’u Rwanda zibumbiye mu cyitwa P5 zikura abarwanyi benshi muri Uganda ndetse icyo gihe bemeza ko ibikorwa byo kwinjiza abarwanyi bashya hafi ya byose bibera muri Uganda.

Icyo cyegernanyo kandi cyemeza ko benshi muri abo barwanyo bafite ibirindiro mu ntara ya kivu y’amajyepfo ndetse bikaba byaranatangajwe ko mu minsi ishize ingabo za kongo FARDC zahitanyemo benshi. Ubwo abahoze muri FDLR bagezwaga mu rukiko bavuze ko leta ya Uganda ifasha umutwe wa RNC koroshya imikoranire na FDLR kugira ngo bihuze bakore umutwe umwe ugamije kurwanya leta ya Kigali.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*