Ku gipimo cy’amahoro ku isi u Rwanda rwazamutseho imyanya 24.

Mu cyegeranyo kerekana uko ibihugu mu kuba bifite amahoro ku isi (global peace index) ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari biri mu myanya y’inyuma.

Ikigo cyo muri Australia kitwa institute for economics and peace nicyo gikora ubushakashatsi busohoka muriki cyegeranyo ndetse kikaba gishingira ku bintu bigiye bitandukanye. Bimwe mu bishingirwaho hakorwa bene uru rutonde harimo ubwicanyi mu gihugu bushingiye ku makimbirane, ubwicanyi mu ngo, imari, leta mu bikorwa byo gucunga umutekano mu gihugu, inzego z’umutekano zigenga, ibikorwa by’urugomo, ubwoba bw’uko haba urugomo, ubuhunzi, imbunda nto mu baturage, iterabwoba ndetse no kwiyahura.

Nkuko byagaragajwe n’uru rutonde rero ku mugabane wa Africa byifashe ku buryo bukurikira.
Icyegeranyo cy’amahoro muri uyu mwaka kivuga ko ibihugu 27 kuri 44 byo munsi y’ubutayu bwa sahara byasubiye inyuma mu birebana no kugira amahoro. Bimwe mu bihugu bivugwa ko byasubiye inyuma cyane muri uru rutonde harimo Burkina faso, togo, Zimbabwe, sierra leone na Namibia.

Naho mu karere k’ibiyaga bigari ari naho u Rwanda ruri byifashe ,mu buryo bukurikira: imibare ikurikira irerekana uko ibihugu bikurikirana ku rutonde.
54. Tanzania,
79. Rwanda.
105. Uganda
119. Kenya
135. Burundi
155. Republika ya Demokarasi ya Congo.

Nkuko bitangazwa n’iyi raporo kandi ivuga ko ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa sahara byazamutseho imyanya myinshi ari u Rwanda rwazamutseho 24, Gambia yazamutseho 12, Djibouti yazamutseho 4, eSwatini yazamutseho imyanya 10, Somalia yazamutse umwanya umwe ndetse n’u Burundi. Uretse no muri afurika kandi iyi raporo ivuga ko u Rwanda ari nacyo gihugu cyazamutseho imyanya myinshi ku isi kurusha ibindi.

Duhereye ku bihugu bifite imyanya y’imbere mu bifite amahoro duhereye ku mwanya wa mbere kuzamura:
Iceland
New Zealand
Portugal
Autriche (Austria)
Denmark
Canada
Naho ibihugu bitanu bya nyuma harimo:
Iraq
Yemen
Sudan y’Epfo
Syria
Afghanistan

Uko ibihugu 10 byambere bifite Amahoro bihagaze ndetse n’ibindi bihugu 10 byanyuma

Iyi raporo ikomeza ivuga zimwe mu mpamvu zatumye u Rwanda ruzamuka imyanya iruta iyo mu myaka ishize yose ahanini ari ukuba amakimbirane mu gihugu, ibikorwa by’urugomo ndetse n’ubwoba bw’ibyaha by’urugomo byaragabanutse.

Mubyo iyi raporo yanenze u Rwanda nko kuba ivuga ko hakiri ibikorwa bya politiki byo guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Kugeza ubu inzego z’u Rwanda ntacyo ziratangaza kuriki cyegeranyo ariko turacyabakurikiranira

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*