Koreya ya ruguru yongeye kugerageza ibisasu birakaza abakeba.

Kuri uyu wa gatanu, Igihugu cya koreya ya ruguru cyongeye kugerageza ibisasu bya misile bitagera kure, ubwo bateraga bibiri ku nyanja Nkuko byatangajwe n’inzego za gisirikare muri koreya y’epfo bavuze ko izo misile zatewe ziri mu bwoko bw’izitagera kure.

Koreya ya ruguru ikomeje kwerekana ko ari ntavogerwa ndetse inabikora ititaye ku mategeko mpuzamahanga. Bivugwa ko iri gerageza nibimara kwemezwa ko koko ryabayeho koreya ya ruguru iribube irenze ku ngingo zigera kuri 11 z’akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi.

Iri terwa ry’ibisasu bya misile kandi rivuzwe mu gihe hari hashize iminsi micye perezida wa America atangaje ko yabonye urwandiko rwiza cyane yandikiwe n’umuyobozi w’ikirenga wa koreya ya ruguru bwana Kim Jong Un. Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku biro bye bwana Trump yagize ati: “rwari urwandiko rwiza cyane, ndatekereza ko dushobora kuba tugiye kongera guhura. Nukuri rwose yohereje urwandiko rwiza ruri mu mpapuro eshatu. Gusa rwari rwiza kuva hasi kugera hejuru”.

Trump kandi yavuze ko Kim yamubwiye ko atishimiye imyitozo gisirikare leta ya amerika ikorana na koreya y’epfo. Koreya ya ruguru ivuga ko iyo myitozo inyuranyije nibyo bumvikanye na amerika ndetse na koreya y’epfo mu biganiro bagiye bagirana mu bihe bitandukanye. Koreya ya ruguru imaze gutera ibisasu bitandukanye nyuma yaho Kim na Trump bemeye ko bazongera guhura bakaganira.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*