KENYA: Uwari umukinnyi ukomeye cyane arashaka kuba umudepite.

Umukinnyi ukomeye cyane ku rwego rw’isi w’umunyakenya ariwe McDonald Mariga wakiniye amakipe akomeye nka Inter de Milan yo mu butaliyani, kuri ubu yamaze kuyoboka iya politiki ndetse akaba ashaka kuba umudepite.

Icyakora si inzira yoroshye na gato kuko uwo mwanya awunganiyeho n’abandi bo mu ishyaka rya ‘Jubilee’ riri ku butegetsi bombi bakaba bari kwishakamo umwanya umwe w’ubudepite uzaharira agace kitwa Kibra aho muri kenya mu matora ateganyijwe mu minsi iri imbere. Uyu mwanya wagiye ku isoko igihe kitageze kubera uwari warawutorewe yari amaze guhitanwa na cancer bityo bagahita batangira ibikorwa byo gushaka uzamusimbura.

Yakiniye amakipe akomeye harimo nka Tusker yo muri Kenya, Parma na Inter zo mu butaliyani ndetse na Real Sociedad yo muri espanye.

McDonald Mariga yasohotse ku rutonde ruriho abantu bane bakaba bari guhatanira umwanya umwe w’umudepite. McDonald Mariga niwe munya kenya wa mbere wakiniye amakipe akomeye ku mugabane w’uburayi ndetse kuri ubu arakundwa cyane muricyo gihugu.

Yakiniye amakipe akomeye yaba muri kenya no kumugabane w’uburayi, harimo nka Tusker ya Kenya, Parma na Inter zo mu butaliyani ndetse na Real Sociedad yo muri espanye.

McDonald Mariga Wanyama afite imyaka 32, akaba ari mukuru wa Victor Wanyama ukinira Tottenham mu bwongereza.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*