KENYA: Akabyiniriro k’abagore gusa katangaje benshi, Ntiwahagera uri umugabo.

Abagore bo mugace gaherereye mu mujyi wa Nairobi muri Kenya bakoze agashya nyuma yo gukora itsinda ry’abagore gusa maze bakajya bategura ijoro ryo kubyina bonyine nta mugabo numwe ubivanzemo.

Aba bagore bavuga ko imwe mu mpamvu yabateye kujya bategura amajoro nkaya yo kwidagadura bakabyina nta mugabo ubarimo bibaha umutekano usesuye. Umwe muri abo bagore witwa Jane yagize ati: “tugomba kubafatira ibyemezo bikomeye. Uba ushaka gusohokana n’inshuti zawe abagabo batabyivangamo”. “ubu rero ubwo dufite aho tubyinira hacu h’abagore gusa twumva dutekanye, ndetse uba wumva neza ko urikumwe n’abantu mwumvikanye bashobora kukumva igihe cyose”.

Uwo mugore yakomeje avuga ko aho hantu umutekano uba uri ku rwego rwo hejuru kandi ko ntamugabo numwe ugomba kuhinjira, icyakora ari umugabo uje gucyura uwo yaje aherekeje baramureka akinjira akamufata agahita asohoka nawe ntagomba gutindamo. Uretse kandi kuba abahabyinira ari abagore nta numuntu numwe wemerewe kuhakora atari umugore. MCs, DJs, abakora mu kabari, abashinzwe umutekano bose bagomba kuba ari abagore.

Bakomeza bavuga ko ibikorwa bibi bibera mu tubyiniro twa bose aribyo byabahaye igitekerezo cyo gushinga ahantu nkaho hahurira abagore gusa. Ako kabyiniro k’abagore kashinzwe ku bitekerezo bya Njoki Ngumi, Njeri Gatungo, ndetse na Akati Khasiani. Byatangiye mu mwaka wa 2018 ndetse hagenda habona abakiliya gacye gacye binyuze kumbuga nkoranyambaga nka twitter.

Iyo umuntu avuze ahantu nkaba hahurira abantu b’igitsina kimwe abenshi bahita batekereza ubutinganyi nyamara abayobozi b’aha hantu bavuga ko aha hadahurira abatinganyi gusa ahubwo ari abantu bose ariko b’abagore gusa. Abaryamana bahuje ibitsina b’abagore (lesbiennes) babisamiye hejuru dore ko bo bemeza ko ariho hantu baba bafite umutekano gusa. Mu gihugu cya kenya kuryamana n’umuntu muhuje igitsina birahanirwa ndetse ushobora gufungwa kugeza no ku myaka 14.

Aba bagore bavuga ko bashaka gukwirakwiza utubari twinshi nkutu muri afurika mu rwego rwo kugabanya cyangwa guca burundu ibyago n’ihohoterwa abagore bahura nabyo mu tubari duhuriweho na bose.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*