Kaminuza ya Ines Ruhengeri yavumbuye ikoranabuhanga rishya rizifashishwa mu kubarura ubutaka.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2019, I Kigali muri Park Inn Hotel habereye umuhango wo kwerekana ku mugaragaro ikoranabuhanga rishya ryakozwe na kaminuza ya INES Ruhengeri.
Iri koranabuhanga rishya ni irigamije guhuza gahunda z’ibigo bitatu bya leta ariko bifite aho bihuriye, ni uburyo bwo guhuza servisi z’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka, ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire ndetse n’iz’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro. Ni uburyo bushya bwazanywe n’iyi kaminuza igamije korohereza abaturage kugera ku makuru y’ubutaka bitagoranye, ndetse bikazafasha by’umwihariko no gusoresha ubutaka bigendanye n’agaciro bukwiye.
Ubu buryo bushya kandi buzafasha ikigo cy’imisoro n’amahoro kumenya ubutaka bukwiye gusoreshwa ndetse n’ubudakwiye gusoreshwa bikozwe mu buryo bwihuse hifashishijwe iryo koranabuhanga rya kaminuza ya INES Ruhengeri. ubutaka buzajya bujyaho igikorwa gishya bizajya bihita byigaragaza muribyo bigo bitatu twavuze haruguru, bityo n’igenagaciro ry’ibikorwa bishya bigiyemo rikazajya ryoroha ntawubanje gusiragira. Kaminuza ya INES Ruhengeri yakoze uyu mushinga ku bufatanye na kaminuza ya Munich yo mu gihugu cy’ubudage iyi ikaba inasanzwe ifitanye imikoranire na Ines Ruhengeri.
Ni akazi kahawe iyi kaminuza ya Ines nyuma yaho itsindiye isoko ndetse ikagaragaza ubushobozi buhambaye mu gukora ubushakashatsi mu ikoranabuhanga. Uretse uruhare runini twagiye tubona ruzakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya ines Ruhengeri, bizanafasha abaturage kutongera kugendana ibyangombwa by’ubutaka cyangwa ngo babibure kuko minsi micye gusa ibi byangombwa by’ubutaka byose bizaba biboneka muburyo bw’ikoranabuhanga hadasabwe kugendana ibipapuro.
Padiri Fabien Hagenimana uyobora kaminuza ya Ines Ruhengeri ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko kuri ubu kaminuza ayoboye yakoze ikintu kizagira uruhare mu buzima bwa buri munsi bw’umuturage bigendeye ku butaka, yavuze ko kandi uretse gufasha no korohereza abaturage ikoranabuhanga bakoze rizafasha n’inzego za leta kujya zibonera amakuru ku gihe ndetse akaboneka bitagotranye.
Mu magambo ye Padiri Hagenimana yagize ati: “uyu munsi twashyize ahagaragara ikoranabuhanga twakoze mu rwego rw’ipiganwa ryateguwe na leta y’u Rwanda, kugira ngo abashoboye kuyifasha bayifashe guhuza amakuru y’ibirebana n’imisoro y’ubutaka, ubundi amakuru arebana n’imisoro y’ubutaka yari ikibazo gikomeye kubera ko amakuru y’ubutaka yose aba ari mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka ariko mu gihe cyo gusoresha akaba akenewe n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro, ndetse byajya no mu kubaka ugasanga nabwo akenewe n’ikigo cy’igihugu cy’imiturire kandi ugasanga imikoranire y’ibyo bigo uko ari bitatu yabaga idahura bigatuma ushaka amakuru atayabonera igihe”
Yakomeje agira ati: “twatsindiye ipiganwa maze dufatanya n’umufatanyabikorwa wacu ariwe kaminuza ya Munich hanyuma dukora uyu mushinga w’ikoranabuhanga rihuza amakuru kuburyo kugeza uyu munsi amakuru yo mukigo cy’ubutaka azwi neza n’ikigo cy’imisoro ndetse akamenywa n’ikigo cy’imiturire maze ibyo bikorohereza cyane cyane mu gusoresha ubutaka ndetse no gusoresha inyubako. Ubu bushakashatsi nka kaminuza budusigiye inyungu nyinshi zirimo nk’abafatanyabikorwa batandukanye barimo ibi bigo bya leta ndetse na kaminuza ya Munich ndetse kuri ubu tukaba tubonye ikindi kizere gishya kigaragaza ko dushoboye”.
Kugeza ubu umuntu wese uzajya aba afite ubutaka agahindura igikorwa cyari kiriho amakuru azajya ahita agera muri biriya bigo bitatu kuburyo n’ibyo wasoraga bizajya bihita byiyongera bijyanye n’igikorwa gishya washyizeho. Kaminuza ya Ines Ruhengeri ni imwe muri kaminuza zigisha amasomo y’ubumenyingiro ndetse kuri ubu ikaba ikomeje gukataza mu bikorwa by’ubushakashatsi bwibanda mu bikorwa byo kuzamura imibereho myiza y’abaturage ndetse no mu ikoranabuhanga.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*