Justin Bieber uherutse gukora ubukwe ubu yatangiye kugurisha inzu ye(AMAFOTO)

Umuhanzi w’umuririmbyi ukomoka muri Canada ndetse umaze kwigarurira imitima y’abatuye isi, akaba yarakoze indirimbo nyinshi zagiye zikundwa harimo nka; sorry, lover yourself, What do you mean nizindi…Justin Bieber kuri ubu umaze n’igihe gito akoranye ubukwe mu ibanga n’umunyamideli Hailey Baldwin.

Uyu muhanzi aheruka gukora ubukwe tariki 30 nzeri 2019, aho bwabereye mu mujyi wa South Carolina muri Amerika, baza gusezerana imbere y’amategeko mu rukiko rwa New York City courthouse. Amafoto yo ubwayo agaragaza uburyo uyu muhanzi ndetse n’umukunzi we bagize ubukwe bwiza. Dore ko nabo ubwabo babyivugira ko byari bihebuje.

Kuri ubu rero Justin Bieber amaze umwanya ashyira amafoto agaragaza ubwiza bw’inzu ye ariguturamo kuri Instagram ye. Yatangaje ko yifuje kuyigurisha k’uyikeneye. Abamukurikira babanje kugira ngo arikinira, nyamara biza kugaragara ko we akomeje kuko yakomeje kubivuga no kuyandi mafoto yakomeje gushyiraho ku rubuga rwe rwa instagram.

Mu mafoto irebere ubwiza bw’inzu uyu muhanzi ashaka kugurisha.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*