Jose Mourinho yibasiye ikipe yahoze atoza mu buryo bukomeye.

Kuri iki cyumweru ubwo umutoza jose mourinho yarari gukora isesengura kuri televiziyo ya sky sports yavuze ko ikipe ya kabiri ishobora kuza igatsindira igikombe cya shampiyona mbere yuko Manchester united igitsindira.

Ni ku munsi wa mbere ubwo yari atangiye gukora kuri sky sports nk’umusesenguzi w’umupira w’amaguru aho byari byamaze kwemezwa ko azatangira akazi ke kuriki cyumweru maze aza kugatangira ahera ku mukino wagombaga guhuza Chelsea na Manchester united ikipe zombi yahoze atoza.

Jose Mourinho akigera muri studio za sky sports nta niminota itanu yashize maze ahita atangira kuvuga ku makipe ane abona ashobora kuzatsindira igikombe cya shampiona.
Umunyamakuru yamubajije ati: “ni izihe kipe uha amahirwe yo kuzatwara igikombe cy’uyu mwaka?”

Mourinho: “hari amakipe ane mbona yagitwara arimo: Man City, Liverpool, Tottenham, na Man City B”. ibi byatangaje abantu benshi kuko mourinho yanasubiye inyuma arabisobanora neza. Yagize ati abakinnyi b’abasimbura ba Manchester united bafite ubushobozi bwo gutwara igikombe cya shampiona kurusha uko man united yagitwara.

Yakomeje agira ati: “iyo ndebye ku ntebe y’abasimbura ba man city nkabona abakinnyi bamwe na bamwe batabanje mu kibuga bituma mpita nemeza ko ikipe ya kabiri ya Manchester city yatsindira iki gikombe nta kabuza”.

Icyakora nyuma yagarutse avuga ko nanone amakipe arimo arsenal, Chelsea na man united zishobora gukora agashya umuntu atari yiteze cyane ko mu mupira w’amaguru utapfa kugira icyo wizera 100%.
Yanakomeje avuga ko atari ikintu cyamworoheye kuza muri studio kuvuga ku mukino uhuza amakipe abiri yahoze atoza yombi.

Yakomeje agira ati: “uyu munsi ubundi narinziko ndibuze ngatega amatwi gusa singire icyo mvuga kubera ko atari ikintu cyoroshye kuri njye”.

Jose Mourinho yakomeje avuga ko yatekerezaga kuba aretse akazaza aruko aya makipe yamaze guhura ariko birangira aje. Uyu mukino waje kuba ndetse urangira ikipe ya Manchester united inyagiye Chelsea ibitego 4-0 byatsinzwe na Martial 1, Rashford 2, na Daniel James warukinnye umukino we wa mbere atsindamo kimwe.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*