Irebere urutonde rw’ibihugu 10 bifite igisirikare gikomeye ku mugabane wa Africa.

Mu minsi ishize nibwo ikigo global firepower cyashyize ku mugaragaro urutonde rw’uko ibihugu bikurikirana mu kugira igisirikare gikombe ku isi hose.
Icyakora kuriyi nshuro ntituri bugaruke ku rutonde rw’isi yose ahubwo turagaruka ku mugabane wacu wa Africa maze turebe uko ibihugu bihagaze mu bushobozi bwo kurinda ubusugire bw’ibihugu byayo ndetse n’umutekano w’abaturage. Muri ibi bihe umugabane wa Africa uzwiho kuba ufite umukoro ukomeye wo guhangana n’iterabwoba ndetse n’intambara zitandukanye, ese mu by’ukuri Africa yaba ifite ubushobozi bwo guhangana n’izo ntambara?
Tugendeye ku kinyamakuru the African Exponent uru ni urutonde rw’ibihugu uko bigenda birutana mu kugira igisirikare gikomeye. Turahera ku mwanya wa mbere tumanuka.

Misiri (Egypt).
Ku rutonde rw’isi: 12.
Igihugu cya misiri cyiza ku mwanya wa mbere muri afurika ahanini bitewe nuko cyabiharaniye kandi kugeza ubu kirabikwiye, ibi bivugwa ahanini biturutse ku ngano y’igisirikare cyayo. Iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Africa gifite umwanya wa 12 ku isi bisobanuye ko kirusha ibihugu byinshi byo ku mugabane w’uburayi.

Igisirikare cya Misiri kigabanyijemo ibice birimo abarwanira ku butaka, mu kirere, mumazi, ndetse n’undi mutwe wihariye ushinzwe kurinda imbibi z’ikirere cya Misiri.

Abasirikare ba Misiri babarirwa mu bihumbi Magana atanu (500.000) kikaba aricyo gihugu gifite umubare munini w’abasirikare kandi bari mu mirimo.

Misiri kandi ibarirwa imodoka z’intambara zigera ku bihumbi 10.000, ikagira izindi zirenga ibihumbi 60 zifashishwa mu gisirikare, ifite indege zibarirwa 1,092 z’intambara ndetse ikaba yibitseho n’ibigega byinshi cyane by’amavuta ibi biha ingufu igirikare cya Misiri.

Iki gihugu kandi gifite igisirikare cyo mu mazi gikomeye kuko ifite ubwato bugendera munsi y’amazi bukoresha ibisasu kirimbuzi bya Nikleyeri (Nucleaire). Igisirikare cya misiri kandi mu minsi ishize cyahawe ububasha bukomeye mu gihugu aho bugomba kugira n’umwanya ukomeye mu butegetsi.

Algeria
Ku rutonde rw’isi: 27
Algeria kimwe na mugenzi wayo misiri byombi bibarizwa muri afurika y’amajyaruguru nayo yakajije igisirikare cyayo mu buryo bushoboka bwose, iki gihugu nacyo kigira amahirwe akomeye yo gukora ku Nyanja, ibyo rero bigatuma Algeria nayo igira igisirikare gikomeye cyo mu mazi, sibyo gusa kandi kuko ifite n’igisirikare cyo ku butaka ndetse no mu kirere.

Algeria ku mwanya wa 27 ku isi ifite abasirikare bari mukazi barenga ibihumbi 130.000 ndetse ikaba yibitseho ibimodoka by’intambara birenga ibihumbi 2000 mu bubiko bwa gisirikare.

Afurika y’Epfo (South Africa)
Ku rutonde rw’isi: 32
Afurika y’epfo yagiye igira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo by’intambara ku rwego mpuzamahanga cyane cyane ku mugabane wa afurika ahanini yifashishije igisirikare cyayo giteye imbere ku rwego rwo hejuru ndetse n’ubunararibonye. Nubwo afurika y’epfo itajya irwana intambara nyinshi ariko ntibiyibuza gushora agatubutse mu gisirikare.

Kuri ubu afurika y’epfo ibarirwa miliyari zirenga enye n’igice z’amadolari ishora mu gisirikare buri mwaka.

Igisirikare cya afurika y’epfo gifite ikoranabuhanga rigezweho ryo ku rwego rwo hejuru ariko kandi bikaba bizwiko iri mu bihugu bifite abasirikare bacye bari mu kazi kuko batageze no ku bihumbi 100.

Nigeria.
Ku rutonde rw’isi: 44.
iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa afurika cyazahajwe n’imirwano y’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram, nyamara nubwo bimeze bityo Nigeria ntiyigeze ihagarika gutoza igisirikare cyayo kugira ngo kijye ku rwego rwa kinyamwuga.

Nigeria yakoze ibishoboka izana gahunda nshya y’imyitozo y’igisirikare kigezweho iva mu bya kera by’intambara z’inyeshyamba.

Ingano ya peteroli iboneka muri Nigeria yorohereza icyo gihugu kubona ubushobozi bwo guteza igisirikare imbere, kuri ubu Nigeria ibarirwa imodoka z’intambara zirenga 1800, ibifaru by’intambara birenga 250, ndetse n’imodoka zifashishwa n’igisirikare zirenga ibihumbi 6000, Nigeria kandi ifite indege z’intambara 300 ndetse n’ubwato bw’intambara 25.

Ethiopia
Ku rutonde rw’isi: 47
Uretse kuba Ethiopia idakora ku Nyanja ntanubwo ifite ibindi biyorohereza twabonye mu bindi bihugu nka peteroli, Ethiopia nicyo gihugu cyonyine kiri muri bitanu bya mbere kitagira inyanja n’imwe gikoraho.

Kuba idakora ku Nyanja rero byatumye yibanda ku gukomeza igisirikare cyayo kirwanira ku butaka ndetse no mu kirere.

Iki gihugu cya Ethiopia cyagiye gihura n’intambara zinyuranye yaba izayihuzaga n’ibihugu bituranye ndetse n’izabaga mu gihugu imbere.

Byatumye rero ihitamo gukomeza igisirikare cyayo mu rwego rwo guhangana n’izo ntambara ndetse n’indi mitwe itandukanye nka Al-Shabab ikorera mu gihugu bituranye cya Somalia.

Kuri ubu Ethiopia ibarirwa abasirikare barenga ibihumbi 140.000 bari mukazi.

Angola.
Ku rutonde rw’isi: 58
Igisirikare cya angola kigizwe n’ibice bitatu birimo: igisirikare cyo mu mazi, icyo ku butaka ndetse n’icyo mu kirere. Mu ntangiriro z’uyu mwaka perezida mushya wa angola yakoze amavugurura mu gisirikare yatumye abasirikare bakuru barenga 80 basezererwa mu ngabo.

Angola kuri ubu ifite abasirikare bagera ku bihumbi 100, bari mukazi ndetse bashyigikiwe n’imodoka z’intambara 585, ibifaru 300 indege 285 ndetse n’ubwato 57.

Maroc (morocco)
Ku rutonde rw’isi: 61
Mu ntangiriro z’uyu mwaka umwami Mohamed VI wa Maroc yategetse ko hagomba kwinjizwa abanya maroc ibihumbi 10.000 bashya mu gisirikare ibi kandi bigakorwa ku itegeko, yakomeje anavuga ko mu mwaka utaha wa 2020 aba bazazamuka bakagera ku bihumbi 15000. Kuri ubu igisirikare cya Maroc kibarirwa abasirikare bari mukazi basaga ibihumbi 196000, indege 291, imodoka z’intambara 2,720 ibifaru by’intambara 1109, ndetse n’ubwato bw’intambara 121.

Igisirikare cya maroc kandi cyo gifite umwihariko kuko giherutse no gukorana imyitozo n’igisirikare cya amerika yibanze ku kurwanya iterabwoba.

Sudan.
Ku rutonde rw’isi: 69
Abenshi bavuze ko sudan itari ikwiye kuza ku rutonde rwa 2019 ahanini bitewe n’imvururu zaturutse ku myigaragambyo ariko nanone ntabwo hari kwirengagizwa ubushobozi sudan yibitseho mubya gisirikare. Iki gisirikare cya sudan cyagiye gitera imbere ahanini biturutse ku bufasha ihabwa na arabia saudite, sudan ifite abasirikare bari mukazi barenga ibihumbi 104,000, indege 191, ibifaru 410, imodoka z’intambara 403, ndetse n’ubwato 18. Ibikoresho byinshi ibikura mu burusiya ndetse no mu bushinwa kuko itemerewe kugura intwaro mu burayi na amerika.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC)
Ku rutonde rw’isi: 72
Congo izwiho kuba iri mu bihugu bifite abaturage benshi, kuri ubu Congo irimo abasirikare ba ONU baje gufasha Congo kugarura umutekano mu gihugu cyazahajwe n’intambara nyinshi ndetse n’imitwe y’inyeshamba. Impinduka mu gisirikare cya Congo zatangiye gukorwa muri 2003 ku Ngoma ya Joseph Kabila. Kuri ubu congo ibarirwa abasirikare ibihumbi 134,000, icyakora nubwo ifite abasirikare bangana gutyo inengwa ko abasirikare bayo nta myitozo ihagije bafite.

Libya.
Ku rutonde rw’isi: 77
Kuva muamar kadafi yava ku butegetsi Libya ntirongera kugira amahoro ariko nanone ku ruhande rw’igisirikare ntaho yagiye. Libya yihariye ibikoresho bikomeye by’intambara ahanini ikura mu bucuruzi bwa peteroli ifite ku bwinshi. Kuri ubu Libya ibarirwa imodoka z’intambara ibihumbi 2500, ibifaru 500, ndetse n’imodoka zifashishwa n’intambara zirenga 6000.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*