Irebere ibitwaro bishyashya by’Uburusiya byateye ubwoba ibihugu by’uburayi

Minisitiri w’ububanyi n’amaganga w’ubwongereza bwana Dominic Raab, yavuze ko igihugu cy’uburusiya kiri gukora rwihishwa ibitwaro bishyashya bya kirimbuzi bishobora kurasa icyarimwe imijyi mikuru y’iburayi yose harimo n’umurwa mukuru w’ubwongereza Londres.

Yavuze ko kuva uburusiya bwikuye mu masezerano bwari bwagiranye na Amerika mu 1987, yo kugabanya icurwa ry’ibisasu bya kirimbuzi bishobora kuraswa muri kilometero zirenga ibihumbi 5000, kugeza ubu buhugiye noneho mu gukora ibisasu bikomeye cyane kurushaho ndetse bwivanye muri ayo masezerano kugira ngo bukomeze kuzamura ikuzo ku isi.

Ubwato bw’intambara bw’uburusiya mu myiyereko ya gisirikare

Uwo mugabo yakomeje avuga ko ibyo bikorwa bibangamiye umutekano w’uburayi ndetse akaba yemeza ko ubwongereza bugomba gushaka icyo gukora cyihuse. Leta zunze ubumwe za Amerika n’uburusiya byikuye mu masezerano byari bimazemo imyaka 30 buri gihugu gishinja ikindi kurenga kubyo bumvikanyeho bituma ayo masezerano ata agaciro hagati y’ibyo bihugu.

Mu minsi ishize umuyobozi w’ishyaka ry’abakozi mu bwongereza bwana Jeremy Corbyn, yari yavuze ko kwikura mu masezerano kw’ibyo bihugu byombi bizatuma habaho kongera gucura ibisasu bya kirimbuzi mu buryo bwo kurushanwa nkuko byari bimeze mbere y’umwaka wa 1987 ubwo hajyagaho ayo masezerano.

Ronald Reagan (ibumuso) na Mikhail Gorbachev ubwo basinyaga amasezerano mu 1987

Aya masezerano aramutse ahagaritswe burundu nta tegeko na rimwe rizaba risigaye rihagarika ibyo bihugu mu gucura ibisasu bya kirimbuzi. Mr. Raab yanditse kuri twitter: “ uburusiya bwatumye amasezerano ya INF ata agaciro ubwo bwatangiraga gucura ibisasu byabuzwaga nayo masezerano ndetse ibyo bisasu bikaba byakwangiza imijyi yose mikuru yo ku mugabane w’uburayi”.

Uyu mugambi wabo wo gushaka kuyobora isi, ubangamiye umutekano w’uburayi kandi ndemeza ko ubwongereza buzashyigikira umwanzuro wose OTAN izafata wo guhangana n’ibi bikorwa. Icyakora nubwo Amerika isanzwe ikoranira bya hafi n’uburayi bwana Jeremy corbyn, yanenze Amerika ku mwanzuro wayo wo kuva muri ayo masezerano bwa mbere byanatumye uburusiya nabwo buhita bwikuramo. Jeremy Corbyn yavuze ko uyu mwanzuro wa amerika uganisha ku gusenya kandi ubangamiye umutekano w’isi.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*