Indwara y’icyorezo ishobora kwibasira Isi ihangayikishije abahanga mu by’ubuzima.

Abahanga batandukanye mu by’ubuzima ku isi baratanga impuruza ku bategetsi b’isi ku ndwara ikomeye y’icyorezo ishobora kwibasira isi mu minsi ya vuba ndetse ikazangiza byinshi mugihe gito.

Icyakora nubwo abo bashakashatsi bavuga gutyo ariko ntabwo bigeze batangaza igihe nyacyo iyi ndwara izazira. Abo bahanga mu nzego z’ubuzima batanze iyo mpuruza mu gihe abategetsi b’ibihugu ku isi bari bateraniye mu mujyi wa New York mu nama y’inteko rusange y’umuryango w’abibumbye (ONU).

Abo bahanga mu by’ubuzima bakomeza bavuga ko icyo cyorezo nikiramuka cyadutse gishobora gukwira ku isi mu masaha 36 gusa ni ukuvuga umunsi umwe n’igice. Iki cyorezo kandi kikazahitana ubuzima bw’abantu barenga miliyoni 80, bityo bakavuga ko byagira ingaruka mbi ku bukungu bw’isi mu gihe gito.

Aba bakomeza bavuga ko nubwo habayeho ugutera imbere mu buvuzi butandukanye ku isi ariko nanone hari indwara zagiye ziboneka zigahitana abantu benshi. Indwara zitandukanye nka SIDA, Ebola, na Malaria.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*