INDIA: Abarenga 200 bamaze guhitanwa n’imyuzure ikomeye.

Mu gihugu cy’ubuhinde abantu barenga 200 bamaze kwitaba imana bazize imyuzure ikomeye yatewe n’imvura, kugeza ubu kandi ibikorwa by’ubutabazi birakomeje muri leta enye zibasiwe bikomeye n’imvura nyinshi cyane.

Kugeza ubu biravugwa ko abarenga 200 bapfuye ndetse abarenga miliyoni nabo bakaba bamaze gukurwa mu byabo. Abategetsi mu nzego zinyuranye za leta batangaje ko imibare y’abapfuye ishobora gukomeza kuzamuka kuko kugeza ubu ibikorwa byo gushakisha abatwawe n’amazi ndetse n’abagwiriwe n’amazu.

Abarenga miliyoni nabo bakaba bamaze gukurwa mu byabo

Igihugu cy’ubuhinde ni kimwe mu bihugu bikenera imvura cyane biturutse ku zuba ryinshi cyane ndetse n’ubushyuhe bukabije byibasira ibice byinshi by’icyo gihugu, ariko igitangaje kandi imvura iri no mu bihitana abantu benshi buri mwaka kubera ko nubwo igwa gake ariko iyo iguye iza yangiza ku buryo bukomeye.

Nko mu mwaka ushize gusa muri leta ya Kerala haguye imvura nyinshi cyane yateye imyuzure ikaze ku buryo yaje guhitana abantu 450 bose. Ikindi kirenzeho nuko n’ubushyuhe bukabije bujya buhitana ubuzima bwa benshi muricyo gihugu cya kabiri mu bituwe cyane ku isi.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*